AmakuruAmakuru ashushye

Clare Akamanzi yihanije umunyamakuru wa BBC wamubajije iby’amasezerano ya Arsenal n’u Rwanda

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere Mme Clare Akamanzi ntiyavuze rumwe n’umunyamakuru John Humphrys wa BBC, mu kiganiro mpaka cyahuje aba bombi ku ngingo y’ukuntu igihugu gikennye nk’u Rwanda cyatera inkunga ikipe ya Arsenal ifatwa nk’imwe mu zifite amafaranga ahagije ku isi.

Muri iki kiganiro, Akamanzi yabanje kunyomoza amakuru avuga ko anafaranga u Rwanda rwahaye Arsenal mu rwego rwo kurwamamariza ibikorwa by’ubukerarugendo angana na miliyoni 30 z’ama Pounds, gusa ntiyatangaje umubare w’amafaranga akubiye mu masezerano y’u Rwanda na Arsenal.

Uyu munyamakuru wa BBC yagaragaje ko aya mafaranga ari menshi cyane, bikaba ari ibintu bitumvikana kandi bihabanye ukuntu igihugu gikennye nk’u Rwanda cyamamaza ubukerarugendo ku myenda y’abakinnyi ba Arsenal.

Umuyobozi wa RDB yamusubije ko abantu babigizeho imyumvire itandukanye, gusa ko intego u Rwanda rufite ari ukutaguma kuba igihugu gikennye, ibi bikaba bigomba kugerwaho ari uko amafaranga yinjira binyuze mu bukerarugendo yikubye kabiri, akava kuri miliyoni 404 z’amadorali akagera kuri miliyoni 800 z’amadorali ya Amerika.

Ati” Ndatekereza ko ari ikibazo cy’imyumvire ufite kiri na hano mu Rwanda. Dufite intego yo gukuba amafaranga ava mu bukerarugendo akava kuri miliyoni z’amadorali 404 akagera kuri 800. Ni gute ibyo bizashoboka mu gihe tutimenyekanishije ku isi?”

Humphrys abajije isura u Rwanda rugira imbere y’amahanga mu kwamamariza Arsenal, Akamanzi yamusubizanyije uburakari agira ati:

“Iyo Arsenal yakinnye irebwa n’abantu batari munsi ya miliyoni 35, ni gute kitaba igitekerezo cyiza? Nkurikije ibibazo ufite, ndatekereza ko nta bwenge n’amakuru ufite, kuko u Rwanda ruza ku mwanya wa cyenda ku isi mu bihugu bihagaze neza mu bukungu.”

Itangazamakuru ryo mu Bwongereza na bamwe mu banya Politiki ntibishimiye icyemezo cy’u Rwanda cyo gukorana na Arsenal, aho bavuze ko aya mafaranga yagakwiye gukoreshwa mu bikorwa byo guhashya ikibazo cy’ubukene n’imirire mibi ku baturage barwo baba mu byaro ndetse no ku bahungiye inzara hanze y’igihugu.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger