Clare Akamanzi wahoze ayoboye RDB yahawe imirimo mishya muri Africa
Clare Akamanzi wahoze ayoboye urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yagizwe Umuyobozi w’Ishami rya Shampiyona y’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA Africa).
Madamu Akamanzi uzobereye ibijyanye n’ubuyobozi mu bucuruzi akaba n’umunyamategeko mu bucuruzi n’ishoramari mpuzamahanga.
Mu itangazo ku rubuga X rwahoze rwitwa Twitter, NBA Africa yavuze ko Akamanzi wazobereye mu bucuruzi n’ishoramari azatangira imirimo ye tariki ya 23 Mutarama 2024.
Akamanzi asimbuye kuri uwo mwanya Umunyamerika Victor Williams wayoboraga NBA Africa kuva mu 2020.
Ubuyobozi bwa NBA bwemeje ayo makuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023.
Clare akamanzi yayoboye Rwanda Development Board (RDB) hagati ya 2017-2023.
Clare Akamanzi yatangiye kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga akiri muto. Kuva mu 2006 kugeza mu 2008, yabaye umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe ishoramari n’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, RIEPA.
Mu 2008, Akamanzi yabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB kugeza mu wa 2015, aho yavuye ajya gukurikirana amasomo yo ku rwego rwo hejuru muri kaminuza rurangiranwa ya Havard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yavanye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imiyoborere rusange (Public administrative)
Mu 2012 yaje mu bantu 192 bahawe igihembo n’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum) nk’umwe mu bayobozi bakiri bato bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guhindura Isi (Young Global Leaders). Akamanzi kandi yaje no gushingwa imirimo ijyanye n’ibya dipolomasi y’u Rwanda mu by’ubucuruzi i London mu Bwongereza.
Mu mwaka wa 2013 yaje mu bagore 25 bavuga rikijyana kandi bagira impinduka mu guteza imbere ubushabitsi muri Afurika. Mu mwaka wa 2015, umuryango uhuriwemo n’ibinyamakuru byandika ku bucuruzi bikorera muri Afurika y’Epfo, CEO Communications, wahaye Akamanzi igihembo cy’umugore uvuga rikijyana mu karere k’ibiyaga bigari.
Akamanzi yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko muri Uganda ndetse n’iy’icyiciro cya gatatu mu bucuruzi mpuzamahanga na gahunda z’ishoramari n’amategeko muri Afurika y’Epfo no mu Buholandi. Akamanzi kandi yabaye umunyamategeko mpuzamahanga mu bucuruzi n’ishoramari.
Yabaye umuyobozi wa RDB aza kuva kuri uwo mwanya ajya kwiga, nyuma ahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki (Policy & Strategy Unit) mu biro by’Umukuru w’Igihugu.
Muri 2015 yegukanye igihembo cy’umugore uvuga rikijyana mu Karere k’Ibiyaga Bigari yahawe na CEO Communications, umuryango uhuriwemo n’ibinyamakuru byandika ku bucuruzi bikorera muri Afurika y’Epfo.