Clapton Kibonke yatangiye gushyira ahagaragara filime nshya y’uruhererekane yise “Gakwege” (+Video)
Mugisha Emmanuel , umunyarwenya umaze kumenyekana nka Clapton Kibonke ni umwe mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda, kuri ubu yatangiye gushyira ahagaragara filime y’uruhererekane yise “Gakwege”.
Clapton wamamaye muri Sinema nyarwanda,aganira na Teradignews.rw yavuze ko izi filime yatangiye gukora zigamije kwigisha urubyiruko no kwigisha abantu binger zitandukanye uko bakitwara muri sosiyete barimo.
“Ni filime zigamije kwigisha urubyiruko ndetse n’abakora imirimo itandukanye , kwigisha imyitwarire nuko umuntu agomba kwitwara muri sosiyete arimo no kwihanganira ibibazo ahura nabyo , cyane cyane kwigisha babandi bakora ibiitaribyo , ababeshya kureka kwigira abo bataribo”
Iyi filime y’uruherekane izajya igaragaramo abakinnyi batatu, umugore n’umugabo ndetse na Clapton ubwe, gusa kuri Daymakers, Clapton yadutangarije ko bo batazagaragara muri iyi filime keretse nibiba ngobwa nanone bitewe n’inkuru izaba igiye gukinwa.
Izi filime zatangiye gusohoka kuri ubu hamaze gukorwa uduce 6 (Episode 6) ushobora kuzireba unyuze kurubuga rwa Youtube kuri sheni ya Clapton Kibonke, ndetse no kuri Zacu Tv urubuga usangaho filime nyarwanda zitandukanye.
Clapton aganira n’umunyamakuru wa Teradignews.rw yakomeje avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka izi filime yatangiye gukora zajya zica kuri televiziyo bisanzwe.
“Iyo gahunda yo irashoboka, ariko kubera ko ntabiganiro turagirana n’amateleviziyo akorera mu gihugu, ni ibintu bitwara umwanya munini, gusa abakunzi b’urwenya mu Rwanda baba bagomba kubona izo video buri munsi , ibyo bitaramo n’ibindi , igihe habonetse televiziyo yifuza ko twakorana , ikaduha natwe icyo twifuza , ntakibazo twakora gusa kugeza uyu munota ntayo. ”
Clapton Kibonke avuga ko nubwo yari asanzwe amenyerewe muri sinema nyarwanda izi filime z’uruhererekane ari igikorwa gishya yatangiye mu rwego rwo gususurutsa abakunzi be batahwemye kumuba hafi mu rugendo rwe rwo gusetsa nkuwabigize umwuga.
Nyuma yo kwandika Izina mu bakunzi ba filime ze ziba ziganjemo izo gusetsa abona ari ibikorwa biri kugenda bikura cyane uko bukeye uko bwije ari nayo mpamvu yatangiye gukora filime z’uruhererekane ziganjemo izo gusetsa ariko nanone ngo zizajya ziba zirimo ubutumwa bunyuranye, ndetse hakaba hari nindi ari gutunganya yise “Mind your Business” ibi byose ngo abikorera abakunzi be.
“Gakwege”, ni filime y’uruhererekane izajya ica kuri youtube. Izaba irimo ubutumwa butandukanye ariko buzajya bukinwa mu buryo bw’urwenya.
Reba hano agace ka mbere k’iyi filime nshya ya Clapton “Gakwege Ep 1”
https://youtu.be/n3cKUOyf1bA