Clapton Kibonke yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we utwite +AMAFOTO
Mugisha Emmanuel wamamaye cyane ku kazina ka ‘ Clapton Kibonke’ we n’umukunzi we Umutoni Jacqueline basezeranye imbere y’amategeko bemera kubana nk’umugore n’umugabo.
Bivugwa ko Clapton n’umukunzi we ba babamaze imyaka itatu bakundana, kuri uyu munsi wa 18 Ukwakira 2018 imbere y’amategeko bamaze kwemezwa nk’umugabo n’umugore. Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali mumurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.
Nkuko bigaragara mu mafoto Mutoni Jacky wamaze kuba umugore wa Clapton (Mugisha Emmanuel) bisa naho atwite inda nkuru.
Clapton Kibonke benshi bamuzi muri filime y’uruherekane ya “Seburikoko” , akaba umunyarwenya, umuhanzi uririmbaindirimbo izihimbaza Imana n’ibindi.
- Ibyamamare bitandukanye muri Sinema nyarwanda byaherekeje Clapton Kibonge muri uyu muhango