Clapton Kibonge hamwe n’ Abanyagasani batangiye umwaka bishimana n’abana badafite imiryango mu buryo budasanzwe(AMAFOTO)
Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge muri filme yuruhererekane yitwa Seburikoko akongera akaba n’umunyarwenya uzwi ku izina rya Clapton cyangwa 1GB nandi menshi cyane ,hamwe n’itsinda we bwite yashinze ryitwa Abanyagasani ubwo bishimiraga kuba barangije umwaka bari amahoro ndetse banaboneraho kwifurizanya umwaka mushya muhire wa 2018 hagati aho baje no gukora igikorwa cy’urukundo basangira n’abana badafite imiryango ahitwa Island Resto&Bar I Remera .
Ni igikorwa cy’urukundo bakoze ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Mutarama 2018 aho Kibonge n’itsinda ry’Abanyagasani ribarizwamo Abanyarwenya benshi bagiye batandukanye aha twavuga nka Ramjaane wagiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika,Ethien abenshi bazi nka 5k,ahagana Saa munani z’amanywa aribwo batangiye igikorwa cyabo bazenguruka umujyi wa Kigali bashaka abana bafite icyo kibazo kugira ngo basangire bongera no kubibutsa ko batari bonyine. bidatinze baje kubona abana 28 bahita berekeza kuri Island Resto&Bar iherereye ku Gisimenti gutangira igikorwa cyabo. Aganira na Teradignews.rw , Clapton ariwe Kibonge yagize ati:
“nk’ibisanzwe duhora dukora ibikorwa by’urukundo byinshi ariko by’umwihariko igikorwa cyo gusangira n’abana badafite imiryango n’ingaruka mwaka dore ko iyi ari inshuro ya gatatu tubikoze bityo mboneraho no kubamenyesha ko ubwo tuzaba dusoza umwaka wa 2018 twinjira muwa 2019 twifuje ko mu itsinda ry’Abanyagasani tuzongeramo abana bafite ibyo bibazo ntibirangirire mu gusangira gusa nabo cyangwa ngo tubahumurize gusa ahubwo bibe intego yacu guhora tubitaho mu buzima bwabo bwa buri munsi”.
Nabibutsa ko Atari icyi gikorwa gusa cy’urukundo bakora kuko no mugihe mu Rwanda abenshi baba bibuka abazize Jenoside yi 1994 bakora ibikorwa byinshi aha twavuga nko kuremera abarokotse Jenoside tutibagiwe no kububakira