Cimerwa yiyemeje gutuma inzozi z’abana bamamaye nka “Cimerwa FC” ziba impamo
Ubuyobozi bw’uruganda rukora sima Nyarwanda rwa Cimerwa, bwatangaje ko bugiye gusura abana bagaragaye nk’ikipe y’ubupira w’amaguru bambaye imyambaro ikozwe mu mifuka yavuyemo sima kugira ngo bubafashe kugera ku ndoto zabo.
Guhera ku wa gatatu w’iki cyumweru ni bwo ifoto y’aba bana bo mu murenge wa Kivumu ho mu karere ka Rutsiro yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abenshi babaha akabyinbniro ka “Cimerwa FC”.
Ni ifoto yari iryoheye ijisho ku bayibonye, ku buryo abenshi banatanze ibitekerezo basaba ko uruganda rwa Cimerwa rwakwegera aba bana rukabakabiriza inzozi, na rwo rwiyemeza kuzabasura mu gihe ruzaba rwamenye aho batuye.
Ubusabe bw’abakoresha imbuga nkoranyambaga bwakirijwe yombi n’uruganda Cimerwa, rutangaza ko ku wa gatandatu w’iki cyumweru abagize ikipe yarwo bazasura aba bana kugira ngo babafashe kugera ku ndoto zabo.
Ni mu butumwa uru ruganda rwanyujije kuri Twitter yarwo.
Buragira buti” Ku wa gatandatu w’iki cyumweru, ikipe yacu izasura aba bana bo mu karere kaRutsiro mu murenge wa Kivumu, kandi turateganya gutiza umurindi imbamutima zabo.”
UPDATE: This Saturday, our team will be visiting these little ones in @RutsiroDistrict, Kivumu sector and we look forward to fueling their passion.#KivumuKids pic.twitter.com/EVUan7KHnM
— CIMERWA PPC (@CIMERWAPPC) October 17, 2019