Chriss Eazy yandikiye amateka mu Bubiligi
Umuhanzi Chriss Eazy uri mu bagezweho muri iki gihe, yishimiwe mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.
Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024. Cyayobowe na MC Lucky benshi bamenyereye mu kiganiro Versus gitambuka kuri Televiziyo Rwanda.
Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bye bitandukanye bigezweho mu Rwanda no hanze yarwo, ari nabyo byatumye Team Production imwitabaza nk’umwe mu bahanzi bakunzwe.
Cyabereye ahitwa Blu Bruxelles mu Bubiligi. Kwinjira byari 30£ ku baguze amatike mbere na 40£ ku baguriye amatike ku muryango, naho abashakaga kwicara mu myanya y’icyubahiro byari 50£.
Mbere y’uko iki gitaramo kiba abari bari gutegura iki gitaramo cy’uyu muhanzi bagize itsinda rya Team Production, bari babwiye IGIHE ko amatike bari bateganyije batunguwe n’uko yashize rugikubita, bagashyira andi asaga 100 ku isoko.
Mu minsi ishize Chriss Eazy yatangaje ko uretse gutaramira i Burayi, yiteguye gufatirayo amashusho y’indirimbo ze ku buryo mu gihe azaba ashoje ibyo gutaramira abakunzi be bazabona ibihangano bishya azaba yakoreyeyo.