Chris Brown yatawe muri yombi akiri mu gitaramo i Florida
Maurice Christopher Brown yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’imyaka ine gusa yari amaze avuye muri gereza.kugeza ubu icyatumye atwabwa muri yombi kikaba kitaramenyekana neza.
uyu muhanzi w’imyaka 29 yatawe muri yombi ubwo yari akiva ku rubyiniro mu gitaramo yakorega mu mujyi wa Florida ahitwa Coral Sky Amphitheatre, igitaramo kiri kuri gahunda ye y’ibitaramo yise “Heartbreak On A Full Moon Tour” .
Polisi ikorera mu majyepfo y’umujyi wa Florida ,ahitwa Palm Beach County ,Sheriff Teri Barbera yemeje aya makuru avuga ko uyu muhanzi koko yatawe muri yombi mu masaha ya satanu z’ijoro. Gusa hari andi makuru avuga ko uyu muhanzi wa Pop na R&B yaba yahise yishyuye ibihumbi bibiri by’amadorali ya Amerika ($2,000) kugirango arekurwe.
Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi yari akurikiranyweho uruhererekane rw’ibyaha yakoze umwaka ushize, aherutse gukubita umufotozi mu gitaramo. Si ubwa mbere uyu muhanzi atawe muri yombi dore ko yagiye afungwa kenshi cyane gusa akarekurwa. Mu mwaka 2009 nibwo uyu muhanzi yafunzwe akurikiranyweho icyaho cyo gukubita uwahoze ari umukunzi we Rihanna, nyuma aza kurekurwa ahabwa ibihano nsimbura gifungo.
Mu 2013 nabwo yari yafunzwe nyuma y’uko we n’umurinzi we bakubise umuzamu wo kuri Hotel i Washington bagafungwa igihe gito bakaza kurekurwa nabwo uyu muhanzi atanze amdi mafaranga. Mu i 2014, yari yakatiwe n’urukiko gufungwa iminsi 131 y’igifungo nyuma aza kurekurwa amazemo 109 gusa. Mu 2016 nabwo Chris Brown yigeze gufungwa ho nyuma yaho umugore abwiye Polisi ko atunze imbunda mu buryo butewe n’amategeko.