Chris Brown wari ufungiye i Paris yarekuwe
Chris Brown wari umaze iminsi ibiri afungiye mu Bufaransa mu mujyi wa Paris yarekuwe ahita avuga ko agiye kujyana ikirego mu rukiko arega umukobwa wamufungishije amubeshyera ko yamufashe ku ngufu.
Uyu muririmbyi w’imyaka w’imyaka 29 we n’umurinzi we batawe muri yombi na Polisi yo mu Mujyi wa Paris aho uyu muhanzi yari akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 24 wavugaga ko yamufashe ku ngufu mu ijoro ryo ku wa 15 Mutarama 2019.
Umunyamategeko wa Chris Brown, Raphael Chiche, yabwiye TMZ ko umukiliya we yarekuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, kandi ko biteguye gutanga ikirego bashinja uyu mukobwa gusebya umukiriya we.
Raphael Chiche yanditse kuri Twitter ko umukiriya we yarekuwe nyuma y’uko ubutabera bwasuzumye ibyo aregwa bugasanga nta bimenyetso bibimuhamya yanavuze ko bari gutegura ikirego kugira ngo bajyanye mu nkiko umugore wafungishije Chris Brown azira amaherere.
Uyu mukobwa uvuga ko yafashwe ku ngufu na Chris Brown yavuze ko bwa mbere bahura bahuriye mu kabyiniro kitwa Le Crystal nyuma bajyana kuri hoteli Mandarin Oriental bari kumwe n’abandi bagore n’abagabo batatu. Yongeyeho ko yamufashe ku ngufu ubwo bari basigaranye bonyine kuri hoteli. Yashinjaga kandi umurinzi w’uyu muhanzi n’undi musore bari kumwe kumuhohotera.
Chris Brown akimara kurekurwa yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko ibyo yashinjwaga byari ibinyoma gusa.
Yagize ati “Ndashaka kubisonabura neza. Ntabwo ari byo ni ibinyoma gusa. Ku bw’umukobwa wanjye n’umuryango wanjye ni agasuzuguro kandi bihabanye n’imyifatire yanjye.”