Chris Brown agiye kongera kwitaba urukiko
Chris Brown uzwi cyane mu muziki wa Amerika, agiye kwitaba ubutabera nyuma y’amashusho yigeze kugaragara umwana we w’umukobwa yise Royality ari gukinira n’inkende mu rugo rwe ruri mu Mujyi wa Los Angelos.
Uyu muhanzi akurikiranyweho n’inzego zibishinzwe korora iyi nyamaswa mu buryo butemewe n’amategeko kabone n’ubwo we akomeje gutera utwatsi iby’aya mashusho yafashwe muri 2017, avuga ko nta Nkende yoroye kandi ko atari Nyakwigendera Michael Jackson waruzoroye ku bwinshi.
Ubusanzwe ntibyari bizwi ko iyi nkende yabaga mu rugo rwa Chris Brown gusa uyu mwana we ni we wabishyize ahagaragara ku mashusho yafashwe mu Kuboza mu 2017 ari kumwe n’iyi nkende bita Fiji.
Kuri ubu, Ubushinjacyaha bw’Umujyi wa Los Angeles bumushinja ibyaha bibiri ari byo gutunga ubwoko bw’inyamaswa zibujijwe nta ruhushya mu 2017 nk’uko TMZ ibitangaza.
Iki ni icyaha gihanwa n’amategeko ku buryo gishobora gutuma uyu mugabo afungwa amezi atandatu igihe cyaba kimuhamye.
Inshuti za haf za Chris Brown zivuga ko mu by’ukuri uyu mushinjacyaha ashobora kuba yarabifashe nabi kuko nta nkende yigeze mu rugo rwa mugenzi wabo ruri Los Angelos.
Chris Brown ahakana ko amashusho y’umukobwa we akina na Fiji atafatiwe mu rugo rwe. Avuga ko aya mashusho yafatiwe mu rugo rw’umwe mu bantu bo mu muryango we utuye mu Mujyi wa Las Vegas kandi ko nyir’urugo ari we nyir’iyi nkende.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bushinzwe uburenganzira bw’inyamaswa ntibakozwa ibivugwa na Breezy ahubwo bakibaza impamvu iyi nyamaswa yajyanwe mu cyo bita gereza yo muri Los Angeles.
Uyu muhanzi akomeza avuga ko ikibazo gihari ari uko nyiri Fiji yari mu Mujyi wa Los Angeles muri icyo cyumweru, ibintu bigaragaza nk’aho yaba ari mu cyaha.
Biteganyijwe ko uyu muhanzi azitaba urukiko muri Gashyantare 2019 kugira ngo yisobanure imbere y’umucamanza.