AmakuruUtuntu Nutundi

China: Umuryango wabonye umwana wari umaze imyaka 24 ushakisha

Nyuma y’imyaka 24 umuryango w’abashinwa ushakisha umwana wawo w’umukobwa, kuri uyu wa kabiri abari bamaze imyaka 24 batabonana bongeye guhura.

Mu wa 1994 ni bwo umuryango ugizwe na Wang Mingqing ndetse n’umugore we  Liu Dengying wabuze umwana wabo w’umukobwa Qifeng.

 

Nyuma yo kumara imyaka asiragira mu mayira ashakisha umukobwa we, Wang Mingqing yahisemo kuba umushoferi wa Taxi ngo yenda arebe ko yazahurira n’umwana we muri Tax amutwaye nk’umugenzi.

Uyu muryango waje kuburana mu wa 1994 ubwo Wang yasigaga uyu mu kobwa we agiye kuvunjisha amafaranga, dore ko uyu muryango wacuruzaga imbuto ku mihanda y’umujyi wa Chengdu uherereye mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’ubushinwa.

Wang n’umugore we bamaze imyaka itari mike bashakisha mu mujyi w’iwabo ndetse no mu duce tuwukikije ari na ko batanga amatangazo mu binyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muryango unafite abandi bana babiri barimo umuhungu n’umukobwa ntiwigeze uva mu mujyi wa Chengdu ngo bimukire ahandi, kuko wari ufite icyizere cy’uko umunsi uzaba umwe wakongera kubonana na Qifeng.

 

Muri 2015, Wang se w’uyu mukobwa yafashe icyemezo cyo kwagura ishakisha rye ari na bwo yafashe icyemezo cyo kumanika igitambaro kinini ku modoka yatwaraga ya kompanyi ya Didi Chuxing, kikaba cyari kinariho amakarita agaragaza amakuru ajyanye na Qifeng.

 

Kubera ko uyu mugabo nta foto ya Qifeng yari afite mu gihe yri akiri igitambabuga, yahisemo gukoresha ifoto y’undi mukobwa we kuko aba bakombwa bombi bajyaga gusa cyane.

Nyuma yo gukwirakwira mu itangazamakuru ryo mu Bushinwa, Polisi y’iki gihugu na yo yinjiye mu rugamba rwo guhiga uyu mukobwa, gusa abo yakekaga ko bashobora kumuvamo ibizamini by’amaraso byagaragaza ko atari we.

Nyuma yo gukoresha imiti yose ntikore, polisi yo mu bushinwa yahisemo gushaka umunyabugeni ngo ashushanye igishushanyo kigaragaza uko Qifeng yakabaye asa ari mu kuru.

Iki gishushanyo cyahererekanyijwe ku mbuga nkoranya mbaga kiza gukwira ubushinwa bwose, nyuma kiza kugera ku mugore witwa Kang Ying wababajwe no kuba yarasaga n’icyo gishushanyo cyane.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yari yararerewe n’ababyeyi batari abe ku ntera ya kilometero 20 uvuye aho iwabo bari batuye. Ngo aba babyeyi bamureze bari baramubwiye ko bamutoraguye ku muhanda i Chengdu nk’uko Shanghaiist yabyanditse.

Nyuma yo kuvugana na Qifeng kuri Telefoni, Wang yahise akoresha ibizamini by’amaraso byaje birangira bigaragaje ko Qifeng ari umwana we yari yarabuze mu myaka 24.

Nyuma yo kuvuganira kuri Messenger ku wa mbere, ibyishimo bikomeye bivanze n’amarira ni byo byari byiganje ubwo uwari warabuze yongeraga guhura n’umuryango we kuri uyu wa kabiri.

Ifoto yafashwe ubwo Qifeng yongeraga kubonana n’umuryango we nyuma y’imyaka 24.
Abagize umuryango we bari bateguye ibyapa bimuha ikaze .
Byari ibyishimo bikomeye cyane.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger