China: Icyamamare gifungiye gutuka indirimbo yubahiriza Igihugu
Umushinwakazi witwa Yang Kaili wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yafunzwe igihe cy’iminsi itanu kubera gutuka indirimbo yubahiriza igihugu y’Ubushinwa.
Iki cyamamare Yang Kaili w’imyaka 20 y’amavuko afite abamukurikira barenga miliyoni icumi ku rubuga nkoranyambaga rwa Weibo rufatwa nkaho ari rwo rukoreshwa cyane kurusha izindi mu Bushinwa.
BBC ivuga ko uyu mushinwakazi uzwi nanone ku izina rya Li Ge yari yagaragaye kuri kamera aririmba indirimbo yubahiriza igihugu y’Ubushinwa azunguza amaboko nk’umuyobozi wa korali.
Polisi y’Ubushinwa ikorera mu mujyi wa Shanghai ku wa Gatandatu yasohoye itangazo, ivuga ko Madamu Yang yishe itegeko rigenga indirimo y’igihugu y’Ubushinwa.
Bagize bati: “Indirimbo y’igihugu ni ikirango cy’igihugu, abaturage bose bakwiye kuyubaha kandi bakarinda icyubahiro cyayo. imbuga zo gutangarizaho videwo ntabwo ziri hejuru y’amategeko – amategeko n’imyitwarire ya gipfura bigenga n’izo mbuga.”
Icyo gihe bikimara kuba urubuga Huya rutangarizwaho videwo, mbere rwari rwakuyeho iyo videwo ye ndetse ruhagarika n’umurongo atangarizaho videwo kuri urwo rubuga.
Ubushinwa bufite itegeko rigenga indirimbo y’Igihugu ryatangiye gukurikizwa mu mwaka ushize wa 2017, rivuga ko abafashwe baririmba indirimbo yubahiriza igihugu mu buryo butari bwo cyangwa busuzuguza iyi ndirimbo bashobora gufungwa iminsi igera kuri 15.
Gufata videmo cyangwa amashusho uri kurimba indirimbo runaka y’umuhanzi ugezweho ni ibintu bisigaye bikorwa cyane muri ikigihe , ibi bikiza mu mwaka wa 2016, ibi bikorwa by’izi videwo mu Bushinwa byari bifite agaciro kabarirwa muri miliyari 5 z’amadolari y’Amerika.
Uyu mukobwa Yang nawe yifashe videwo ku rubuga rwa Huya bisanzwe bimenyerewe arangije aririmba byigihe gito indirimbo yubahiriza igihugu y’Ubushinwa, icyo gihe yarirumbye igice cya mbere amwenyura kandi azunguza amaboko imbere ya kamera nk’umuyobozi wa korali. ibi nibyo byatumye ashyirwa mu buroko ku bwo kwica itegeko rigenga indirimbo yubahiriza Igihugu y’Ubushinwa.