China: Hagiye gutangizwa amabisi mato atwara abagenzi adakenera abashoferi (+ AMAFOTO)
Mu gihugu cy’Ubushinwa kampani y’ikoranabuhanga yitwa Baidu igiye gutangiza amabisi mato mato azajya atwara abagenzi mu muhanda nta mushoferi afite.
Iyi kampani yatangiye gukora ku bwinshi aya mabisi aya mabisi azajya akora m’Ubushinwa na Tokyo mu minsi yavuba aha, Baidu yasohoye itangazo ryo gukomeza gukora aya mabisi ya Apolong ku bwinshi nyuma yo gukora asaga 100 mu majyepfo ashyira uburengerazuba mu bushinwa mu ntara ya Fujian.
Iyi kampani ya Baidu isanzwe ikora imodoka zitwara ariko ziri ku rwego rwa kane (level-4 autonomy) atajya mu muhanda. Izi bisi “Apolong”zo ngo ziri gutungaywa kuburyo zigera kurugero rwa gatanu rw’imodoka zishobora guca mu bintu byose byoshika mu muhanda , birimo imihanda mibi hamwe n’igihe cy’ikirere cyaba kitameze neza.
Izi bisi “Apolong” ishobora gutwara abantu 14 gusa , Nta ntebe y’umushoferi ifise, nta kigendesho (volant) ifite cyangwa ibihonyozo (pédales) bifasha gutwara imodoka. Ikindi iyi Bisi ishobora kugenda ibirometero 100 igihe batiri(Battery) yujujwe umuriro amasaha abiri, ku muvuduko w’ibirometero 70 kwisaha.
Iyi kampani iteganya gukoresha izi bisi ahantu hahurira abantu benshi nko ku bibuga by’indege nahandi hakunze kujya bamukerarugendo. iyi kampani igiye gukora izi bisi mu Bushinwa ifitanye amasezerano na Soft Bank yo mu Buyapani bizayorohereza gutambutsa imodoka zabo muri icyo gihugu zivuye mu bushinwa.
Iyi Soft Bank yagerageje bene izi bisi , ariko zo ni iza Navya , izikoresha ku kibuga cy’indege mu mu ntangiriro z’uyu mwaka. Aya mabisi ya Navya aranakoreshwa ku kibuga cy’indege Charles de Gaulle, mu gice kuruhukiramo Queen Elizabeth Olympic Park cy’i Londres, ndetse hari nakora mu mihanda ya Las Vegas.
Izi Bisi zitwara si ubwambere zaba zigiye gukoreshwa dore ko hari amakampani afite imodoka zayo akoresha ariko zikaba zitanjya mu muhanda kimwe n’izindi. Amakampani nka Easymile yo mu Bufaransa, Intellibus yo muri Australia na KT yo muri Korea yepfo nayo afite bene aya mabisi yikoreye.