China: Hagiye gufungurwa ikiraro kirekire ku Isi mu binyura mu nyanja (+AMAFOTO)
Ikiraro cya mbere kirekire kinyura mu nyanja kigiye gufungurwa mu gihugu cy’Ubushinwa, ikiraro gihuza imigi itatu yo muri cyi gihugu ari Zhuhai , Hong Kong na Macau.
Uyu muhango wo kugitaha kumugaragaro uzaba ku wa 24 Ukwakira mu muhango ushobora kwitabirwa na Perezida Xi Jinping n’abandi bayobozi bakomeye ba Hong Kong na Macau.
Iki kiraro cyuzuye cyari kimaze imyaka icyenda cyubakwa aho cyatwaye akayabo ka miliyari 20 z’amadolari ya Amerika. Gifite uburebure bwa kilometero 55. Kije gukemura ikibazo cy’ umwanya munini abantu batakazaga mu ngendo zigana muri iyi mijyi itatu, dore ko bakoreshaga amasaha atatu yose yagabanutse bikazajya bibatwara iminota 30 gusa kikazafasha ba mukera rugendo gutembera byoroshye muri utu duce.
Iki kiraro kinyura mu mugezi wa Pearl River kigizwe n’ibyuma bipima toni ibihumbi 400 gifite ubudahangarwa bukomeye cyane ko umutingito uri ku gipimo cy’umunani utagihungabanya.
Ubushinwa ni hamwe muhantu ku Isi hakunze kuba ibiraro nkibi birebire binyura hejura y’amazi dore iki kije gisanga ikindi gihuza agace ka Danyang na Kunshan cyo gifite uburebure bwa kilometero 164.8.
Iki kiraro cyizwe Hong Kong-Zhuhai-Macau Bridge (HKZM) cyuzuye gihitanye abantu bagera kuri barindwi ndetse n’abandi 275 bakomerekeye mu iyubakwa ryacyo.
Aha ni kuruhande rya Hong Kong
Iyi foto yafashwe ku wa 07 Ukwakira aha naho ni muri Hong Kong ku kirwa cya Lantau
- Ibindi biraro binini ku Isi binyura mu nyanja