Iyobokamana

Chili: Abasenyeri bose bashikirije amabaruwa Papa basaba kwegura

Abasenyeri bose bo muri Chili bashyikirije ubwegure Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, nyuma y’iminsi itatu y’inama bari bahamagajwemo i Roma kubera ikibazo cyo gufata ku ngufu abana.

Abasenyeri beguye barimo 31 bakiyobora za Diyosezi n’abandi batatu bari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Abavugizi b’Inama y’Abepisikopi muri Chili, imbere y’abanyamakuru bari bateraniye i Vatikani ku wa 17 Gicurasi 2018, basomye urwandiko rugira ruti “Twe, twese abasenyeri bari i Roma, twashyikirije ubwegure Papa kugira ngo abe ari we ufatira icyemezo buri umwe.”

Aganira na Cruxnow.com, umuvugizi wa Vatikani, Greg Burke, yavuze ko nta cyo yavuga niba Papa Francis azemera ubwegure bw’abo basenyeri bose beguriye rimwe.

Kwegurira rimwe kw’abasenyeri bo mu gihugu kimwe byaratunguranye muri Kiliziya Gatolika.
Papa yahamagaje inama y’abo basenyeri bo muri Chili nyuma yo kwakira raporo y’amapaji 2,300, ashinja abapadiri ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu bashyizwe mu majwi hanarimo Musenyeri wa Diyosezi ya Osorno, Juan Barros, washyizweho na Papa mu 2015.
Perezida w’Inama y’Abepisikopi muri, Luis Fernando Ramos Pérez, yatangaje ko abasenyeri bose baguma mu kazi mu gihe bagitegereje icyemezo cya Papa Francis.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger