AmakuruImikino

Chelsea yemeje Frank Lampard nk’umutoza wayo mushya

Ikipe ya Chelsea ibicishije ku rubuga rwayo, yemeje Umwongereza nk’umutoza wayo mushya ugomba gusimbura Umutaliyani Maurizio Sarri werekeje mu kipe ya Juventus de Turin.

Chelsea yemeje ko Lampard wayibereye umukinnyi ukomeye yasinye amasezerano y’imyaka itatu yo kuyitoza.

Umutoza Lampard yavuze ko atewe ishema no kugaruka muri Chelsea yagiriyemo ibihe byiza, anizeza ubuyobozi n’abafana gukora ibishoboka byose kugira ngo azageze Chelsea ku byo itagezeho.

Ati” Ntewe cyane ishema ryo kugaruka muri Chesea nk’umutoza mukuru. Buri muntu wese azi urukundo nkunda iyi kipe ndetse n’amateka dusangiye, ariko icyo mpanze amaso cyonyine ni akazi, harimo gutegura umwaka w’imikino uri imbere. Nzanwe hano no gukora cyane, no guha ikipe irindi terambere, bityo nkaba numva igihe gitinze ngo ndangize akazi.”

Chelsea yegukanye Lampard, nyuma yo kumuvana mu kipe ya Derby County yari abereye umutoza mukuru.

Marina Granovskaia uyobora ikipe ya Chelsea, we yatangaje ko bahisemo Lampard kubera ubumenyi bamubonyemo no kuba yaragaragaje ko ari umwe mu batoza bakiri bato bafite impamo. Uyu muyobozi yongeyeho ko ibirenze biriya, ari uko Lampard ari umwe mu bantu bazi neza ikipe ya Chelsea, dore ko yayimazemo imyaka 13 nk’umukinnyi.

Frank Lampard wagizwe umutoza mukuru wa Chelsea, aza ku mwanya wa kane mu bakiniye iyi kipe imikino myinshi, nyuma ya Ron Harris, Peter Bonetti na John Terry.  Mu myaka 13 uyu mugabo w’imyaka 41 yakiniye Chelsea, yashoboye kuyitsindira ibitego 241 bimugira uwa mbere wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger