AmakuruImyidagaduro

Charly&Nina baganirije abakobwa bo muri G.S Rukira ku nzira igoranye banyuzemo mbere y’uko iri tsinda ribaho

Charly&Nina itsinda rimaze kwigarurira benshi muri muzika nyarwanda batangirije ubukangurambaga #1000GirlsIwacu muri G.S Rukira mu  karere ka Huye ho mu ntara y’Uburengerazuba.

#1000GirlsIwacu n’igikorwa cyatangijwe tariki 10 Kamena 2019 kigamije gushishikariza abanyeshuri b’abakobwa kwirinda inda zitateguwe, SIDA, kutava mu ishuri, kurwanya imirire mibi n’ihohotera ryo mu ngo.

Ni igikorwa batewemo inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi(EU), Arthur Nation , Minisiteri y’Urubyiruko(Minyouth), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), Kasha n’abandi.

Abahanzikazi mu mpanuro batanze buri wese yavuze urugendo rugoranye cyane yanyuze mbere y’uko yihuza na mugenzi we bagakora itsonda rya Charly&Nina . Bavuga ko intera bagezeho ubu  ari uko bigiriye icyizere bagashikama ku ntego bihaye mu buzima bwabo bakagendera kure ababacaga intege bagitangira.

Charlotte Rulinda uzwi cyane nka Charly  avuga ko bagitangira urugendo rwa muzika  bitari byoroshye nk’abana b’abakobwa b’abanyarwandakazi kwiyumvisha ko baririmba bikagira icyo bibamarira, bakwambara ipantalo nk’abandi, kwambara ikabutura, kugenda ijoro n’amanywa bajya gukora indirimbo n’ibindi by’urucantege. Ariko ngo kwigirira icyizere byatumye bahaguruka barakora birengagiza abavuga ko gukora umuziki uri umukobwa ari ‘uburara,  uburaya  cg kwiyandarika’.

Yahamije ko buri kintu cyose umwana w’umukobwa yakora yirengagije iby’abantu bamuca intege yagera ku ntera nziza kandi ishimishije. Charly yanabasabye ko bakwiye kwihangana kandi bakaba inshuti n’ababyeyi bakajya bababwira buri kimwe cyose.

“…Ntabwo nshaka kuvuga kuririmba gusa ahubwo ushobora kuboha ibiseke ushobora kudoda buri kintu cyose wakora iyo wigiriye icyizere ntiwumve abantu baguca intege ushobora kugera kure hashoboka hose.”

Yabwiye abanyeshuri b’abakobwa b’i Rukira ko nibasoza amashuri bazajya mu buzima busanzwe buri wese agakora imirimo itandukanye n’iya mugenzi we abasaba kuzahitamo neza icyo bashaka gukora, Yasabye abakobwa kutirukira ibintu ngo bumve ko umuhungu ufite amafaranga ariwe ukwiye kubana nawe ahubwo ngo bazakurikire uwo umutima wakunze kurusha gukurikira ibintu kuko bishira.

 “….Ntuzemere kurongorwa udafite urukundo. Ntuzemere kurongorwa utari bushobore konsa umwana wawe…kubyara ni byiza ariko ntuzasiganwe muracyafite igihe…,”

Fatuma Muhoza  uzwi cyane  nka Nina yavuze uko bahuye n’ibibazo bikomeye batangiye urugendo rwa muzika ndetse  ko yatangiye akorera amafaranga ibihumbi icumi ariko kubera kwihangana no kudacika intege hari aho bageze. Yavuze ko n’indirimbo ya mbere ari bo bayiyushyiriye kandi n’ubu aribo biyishyurira buri kimwe cyose bitewe n’uko bazi icyo bashaka.

 “…Ntihazagire umuntu ukubeshya ngo kubera ko watangiranye amafaranga macye ntabwo wagera kure. Twatangiye gahoro dutangira duhembwa amafaranga macye cyane,”

Nina avuga ko batangira gukora umuziki bahuye n’ibibazo bitandukanye ahanini byaturutse ku kuba nta mafaranga ahagije bari bafite ariko ngo kubw’intego bari bihaye batangira buhoro buhoro kugeza ubwo ubu bageze ku ntera ishimishije batumirwa mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda n’imahanga ubu banateganya kujya za Amarika mu bitaramo.

Yabwiye abanyeshuri b’abakobwa ko ubuzima ari burebure kandi ko ubuzima butagarukira mu ishuri, ndetse ko hakiri urugendo rurerure cyane kandi ko bafite byinshi byo gukora. Nina yasabye abana b’abakobwa kwihangana no kumvira ababyeyi kuko ari Imana yo ku isi. Avuga ko ibishukishwa abana b’abakobwa ari ibintu bito kenshi bitagira n’icyo bimara.

“Nakuriye ahantu mu giturage cyane ahangaha ni mujyi (aho G.S Rukira iherereye). Ntabwo nari nzi y’uko nshobora kuzaba n’i Kigali. Ariko i Kigali narahabaye na kaburimbo nayibonaga nka rimwe mu myaka irindwi. Ariko ndi aha ngaha nicaye imbere yanyu kandi ndaririmba mukandeba kuri televiziyo. Ntabwo nari nziko nshobora kuririmba abantu bakandeba kuri Televiziyo.”

Yabwiye abanyeshuri b’abakobwa gukunda ibyo bakora kandi bakagumisha umutima ku mahitamo yabo, Charly yizera neza ko umukobwa ashobora kugera kuri buri kimwe cyose ashingiye ku kuba hari benshi mu bagore bafite imyanya myiza mu buyobozi bw’u Rwanda, abandi bitinyutse bagakora ishoramari n’ibindi ndetse ngo ikintu umuhungu ashatse gukora n’umukobwa yagikora kandi akagikora neza cyane kurushaho.

Umuyobozi wa G.S Rukira, Paul Musada  avuga ko inyigisho za Charly&Nina bahaye abanyeshuri b’abakobwa ari inkunga ikomeye cyane bongereye ku masomo basanzwe batanga ya buri munsi akangurira kwigirira icyizere no kwumvisha umwana w’umukobwa ko ejo ari heza kandi yagera kuri byinshi.

 

Abanyeshuri bo muri G.S Rukira bataramira anshyitsi
Abakobwa bagaragaje impano mu ngeri zitandukanye bahawe impano na Charly &Nina
Nina
Charly
Abanyeshuri bahawe umwanya wo kwidagadurana naba bahanzikazi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger