AmakuruImyidagaduro

Charly na Nina, Deejay Pius, Producer Madebeat na Amalon berekeje muri Nigeria (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo2019, itsinda ry’abakobwa aribo Charlotte Rulinda [Charly] na Fatuma Muhoza [Nina], Rukabuza Rickie [Deeejay Pius], Producer Madebeat uhagaze neza muri uyu mwuga n’umuhanzi Bizimana Amani [Amalon],berekeje muri Nigeria.

Fatuma Muhoza uzwi mu muziki ku izina rya Nina yatangaje ko bose bitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Afrimma bizatangirwa mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, kuwa 20-23 Ugushyingo 2019.

Ahagana ku isaha ya Saa tatu nibwo bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Charly&Nina bagiye muri Nigeria mu gihe baherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise “Umuti”.

Charly&Nina banahataniye igihembo mu cyiciro ‘Best African duo’ mu bizatangirwa muri Nigeria. Bashima abafana babo ku bwo kubashyigikira mu rugendo rwabo rw’umuziki no gukomeza gushyigikira umuziki wa Afurika.

Indirimbo “Umuti” basohoye yaje isanganira indirimbo “Lazizi” bakoranye n’umuhanzi w’umunya-Nigeria Orezi, “Nibyo”, “Uburyohe” n’izindi.

Amalon werekeje muri Nigeria nawe aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Byukuri’ yifashishije Shaddyboo. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer MadeBeat. Deejay Pius we akunzwe mu ndirimbo ‘Homba homboka’.

Mu mezi ashize Charly&Nina basuye bimwe mu bigo by’amashuri mu bukangurambaga bwo gufasha abana b’abakobwa b’abanyeshuri kwitinyuka no kwirinda ibishuko.

Kuwa 05 Ukwakira 2019 baririmbye mu birori bya ‘Rwanda Day’ byabereye mu Mujyi wa Bonn Mu Budage, bishimirwa mu buryo bukomeye.

Berekeje muri Nigeria aho bitabiriye itangwa ry’ibhembo bya Afrimma

Twitter
WhatsApp
FbMessenger