AmakuruUmuziki

Charly na Nina banyuze amagana y’abantu bitabiriye igitaramo bakoreye muri Uganda (Amafoto)

Charlotte Rulinda na Fatuma Nina Umuhoza bazwi nka Charly & Nina muri muzika bataramiye abantu benshi bari bitabiriye igitaramo cyiswe ‘Comedystone’ batumiwemo n’umunyarwenya uri gutera imbere cyane wo muri Uganda  Alex Muhangi.

Iki ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Kanama 2018 mu mujyi wa Kampala, aho bagomba no guhita bagaruka i Kigali mu gitaramo batumiwemo na Dj Pius kuri uyu wa Gatanu.

Charly na Nina bahagurutse i Kigali ahagana saa 17:oo z’umugoroba wo kuri uyu wa kane, bari bitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru aho Jose Chameleone, Big Fizzo, Pallaso na Weasel bari mu Rwanda kugirango bafatanye na Dj Pius mu gitaramo aramurikiramo Album  ye yise’Iwacu’ mu rwego rwo kubwira abanyamakuru uko biteguye.

Ntabwo babashije kwitabira iki kiganiro kuko bahageze bagasanga abahanzi bagenzi babo batari bahagera, bategerejeho gake babonye bakomeje gutinda bahitamo kwigendera kuko bagombaga gutaramira i Kampala.

Aba bakobwa banditse kuri Instagram bashimira  Alex Muhangi wabatumiye bagasabana n’abanyarwanda batuye i Kampla mu gitaramo cya  ‘Comedystone’, banavuga ko ahakurikiyeho ari i Kigali mu gitaramo kirabera muri Camp Kigali ubwo Dj Pius araba amurika album ye kuri uyu wa Gatanu.

Iki gitaramo cyo kumurika album ya Dj Pius kirimo abahanzi benshi batandukanye nka Big Fizzo waturutse i Burundi, Pallaso, Jose Chameleone na Weasel baturutse muri Uganda, n’abanyarwanda Social Mula, Dream Boys, Uncle Austin, Bruce Melodie, Charly&Nina, Urban Boys, Jule Sentore na Jody Phibi n’abandi ariko bamwe bakazaririmba i Musanze mu gihe abandi baraba baririmbye i Kigali.

Tubibutse ko iki gitaramo kiraba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2018 muri KCEV [Camp Kigali] aho kwinjira ari  5000 Rwf mu myanya isanzwe, 10.000 Rwf na 150.000 Rwf ku mezi y’abantu umunani. Ku cy’ I Musanze kizaba tariki ya 04 Kanama 2018 bizaba ari 1000 Rwf mu myanya isanzwe na 5000 Rwf mu myanya y’icyubahiro.

Nina ku rubyiniro i Kampala

Charly ku rubyiniro i Kampala

Abari bitabiriye igitaramo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger