Amakuru ashushyeImyidagaduro

Charly na Nina bagiye gukorana indirimbo n’undi muhanzi wo muri Nigeria

Oluwaseyi Odedere [Seyi Shay],  umunyamuziki wo muri Nigeria yatumiwe mu gitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction aho azaririmba  kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nzeri 2017 afatanije n’itsinda rya Charly na Nina. Akaba azava mu Rwanda anakoranye indirimbo na Charly na Nina.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 27 Nzeri 2017 RG-Consult yateguye igitaramo, abafatanyabikorwa bayo ndetse n’aba bahanzi batangaje byinshi bijyanye n’iki gitaramo ndetse Sey Shay aboneraho kwivuga mu buryo bwimbitse kugira ngo abanyarwanda bamumenye.

Remmy uhagarariye RG-Consult yateguye igitaramo yavuze ko ari ubwa mbere muri Jazz Juncton bagiye kwakira umuhanzi ukomeye wo muri Afurika y’Iburengerazuba yizeza abanyarwanda ko bizaba ari agahebuzo kandi abazitabira bazacurangirwa umuziki w’umwimerere wa Live.

Ati”Nishimira uburyo itangazamakuru rituba hafi , turi hano mu Rwanda kuva muri 2015 dutegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction. Duhora twifuza guha amahirwe buri muhanzi kugira ngo yigaragaze , agaragaze icyo azi mu muziki unogeye ugutwi mu buryo bwa live. Turajwe ishinga no guha buri munyempano wese umwanya ngo agaragarize abanyarwanda  icyo azi yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, ndetse no gufungurira abahanzi twakoranye amarembo bakaba bakomeza kwagura imbibi z’umuziki wabo ari nako bongera uburambe.”

Yongeye ati”Kuri ubu turi gukorana na Mutziig ndetse ikomeje kudutera ingabo mu bitugu ngo ibikorwa byacu bigende neza hamwe na Airtel, kuwa gatanu bizaba ari ibicika  ndabizi ko abanyarwanda benshi bategereje uyu munsi, twari dutegereje Sey Shay i Kigali imbona nkubone, turashimira Imana ko umunsi nyawo wo kwishima ugiye kugera. Seyi Shay ikaze mu Rwanda, abanyarwanda baragukunda cyane, ni ubwa mbere tugiye kwakira umuhanzi ukomeye wo muri Afurka y’Iburengerazuba muri Kigali Jazz Junction, bizaba ari byiza cyane kandi nk’uko mubimyenyereye abazaza bazabona umuziki w’umimerere wa live gusa.”

Patricia Garuka uhagarariye Bralirwa yavuze ko ari ibyishimo kuri bo kuba bakomeje gutera ingabo mu bitugu abatgura ibitaramo by’abanyempano bibera mu Rwanda, yavuze ko bashaka guteza imbere umuziki batarebye abafite amazina manini akomeye ahubwo bareba cyane ku muziki ufite umwimerere ubwiza bwihariye.

Charly na Nina bavuze  ko nta bintu byinshi bavuga ahubwo batangaza ko icyiza ari uko abazaza mu  gitaramo bazabona umuziki wihariye kandi unogeye ijisho n’ugutwi mu buryo bwa live. Bavuze ko bishimiye kongera guhura na Sey Shay kuko ngo bari no muri Ngeria bahuye nawe gusa ntibaganire byinshi.

Hakuriyeho Seyi Shay w’imyaka 31 ushabutse mu mvugo, atangaza byinshi bijyanye nawe, yatangaje ko yavukiye mu gihugu cy’Ubwongereza akaza kugira amahirwe make akabura nyina witabye Imana  mu myaka ye y’ubuto, avuga ko ari umwe mu bahanzi bakoranye bya hafi n’umubyeyi wa Beyonce[Mathew Knowless] akamubera umujyanama, anavuga ko mu gihe yari agitangira umuziki yabanje gukorera  hanze y’umugabane wa Afurika.

Uyu muhanzi watangiye yivuga imyato yatangaje ko yamaze igihe kigera ku myaka ine akorana Mathew Knowles ndetse akaza kugenda azengurukana na Beyonce mu bitaramo bitandukanye yakoze muri 2010 byo kuzenguruka Isi,  yavuze ko aterwa ishema no kuba yararirimbanye ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bakomeye nka Chris Brown, Rick Ross, Neyo, Wale ndetse n’abandi benshi batandukanye kandi bazwi ku Isi. Uyu muhanzikazi yabaye n’umwe mubahataniraga ibihembo muri MTV Mama 2015 Awards.

Seyi Shay yavuze ko kuririmba Live bimuri mu misokoro kubera ko yabyirutse ari muri korali  yaririmbaga indirimbo zihimbaza Imana akaza no kugirirwa amahirwe agakorana na Mathew Knowless wamwigishije kubaho no kwimenyereza umuziki wa live igihe cyose.

Mu magambo ye yavuze ko atari buri muhanzi wese wo muri Nigeria ubasha kuririmba live kuko kwamamara no kumenya kuririmba live biba bihabanye cyane kuko hari benshi bafite amazina akomeye ariko batajya babasha kuririmba muri ubu buryo.

Shayi yaje akubutse mu gihugu cya Uganda aho yaririmbiye abantu bagera ku bihumbi bitatu bakanyurwa, avuga ko mu Rwanda yiteguye kubashimisha byuzuye kuko yazanye n’itsinda rimucurangira kandi yiteze kuzaririmba abantu bakanyurwa.

Seyi Shay yavuze ko nta muhanzi wo mu Rwanda gusa atagaza ko muri Afurika y’Iburasirazuba azi abahanzi bake barimo nka Sauti Sol, Khaligraph uherutse gukorana na Bruce Melodie, Vaness Mdee n’abandi, yanavuze ko bishobotse yava mu Rwanda akoranye indirimbo na Charly na Nina cyane ko yishimiye ibyo bakora kandi byongeye akaba yumva ashaka kugira ibuye agereka ku muzika w’abahanzi bo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange kugira ngo ukomeze gutera imbere.

Ati”Ndumva nshaka gukorana n’abahanzi mpuzamahanga muri 2018 gusa byanga bikunze nzakorana indirimbo na Charly na Nina mbere y’uko mva mu Rwanda, n’ubwo wenda uyu munsi nta mwanya uhagije wo kujya muri studio kubera ko  turi kwitegura igitaramo byanga bikunze nzava mu Rwanda hari ikintu dukoze.”

Iyi ndirimbo ya Charly na Nina niramuka ikozwe izaba yiyongereye kuyo bakoranye n’uwitwa Orezi nawe ukomoka muri Nigeria.

Charly na Nina nabo bavuze ko n’ubwo bataririmba Jazz mu busanzwe, kuri uriya munsi bazayikora ikanogera amatwi ya benshi kuko biyizeye kandi bakaba basanzwe bakora injyana ziri mu mujyo wenda kuba nka Jazz, bavuga ko bazaririmba live yuzuye.

Iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nzeri 2017 muri Serena Hotel, kwinjira ni amafaranga 10,000, 20,000 ndetse na 100,000  ku bantu 8 bazihuza bakagura ameza, amatike ari kugurwa kuri Serena Hotel, Just Chill, Chomad, Meze Fresh, Bembonita, Vanity Louange , Sundowner no ku rubuga rwa Jumia.  Kwinjira ni uguhera saa kumi n’ebyiri .

Sey Shay [iburyo] na Carly na Nina

Remmy[uhereye ibumoso], Charly na Nina, Sey Shay ndetse na Patricia

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger