Charly na Nina baciye amarenga yo gukorana n’abahanzi b’i mahanga bakomeye
Itsinda rya Charly na Nina rimaze amasaha make ryemeje ko ryiyunze ubu bakomeje ibikorwa byabo bya muzika aho baciye amarenga ko baba bafitanye indirimbo n’abahanzi bakomeye muri Afurika.
Itsinda Charly na Nina bari bamaze imyaka ibiri batandukanye, ku munsi w’ejo hashize nibwo bemeje ko bongeye kwiyunga ndetse babwira abakunzi babo ko bari babakumbuye, kuri ubu bakaba bari no myiteguro yo gutaramira abakunzi b’umuziki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Iserukiramuco rya Amani Festival ku Italiki ya 06 Gashyantare.
Aba banyamuziki amagambo banditse bambwiea abakunzi babo ko baje noneho banditse bagira bati “Murahoooo! Hari hashize igihe, twari tubakumbuye, twizereko namwe ari uko!!!”.
Ibi byaje bishimangira ko aba bahanzikazi ko koko bagarutse mu muziki. Mu ijoro rya taliki 2 Gashyantare nabwo bagiye kuri Instagram yabo maze bagira bati “Niyihe Collabo mwifuza ko yasohoka mbere? Uganda, 2. Tanzania, 3. Congo Kinshasa, 4. Cote D’Ivoire, 5. Kenya, 6. Burundi, 7, Togo, 8. Mali, 9. Rwanda, 10. Iyacu ? Mutubwire tubimenye”.
Ni ibintu byatumye abantu bibaza niba ibihugu umunani byo muri Africa baba bafiteyo indirimbo bakoranye n’abahanzi babo. Bamwe mubakurikira aba bahanzi ku mbugankoranyambaga amaso bahise bayerekeza muri Uganda , Burundi na Tanzania cyane cyane kuko aba bakobwa bafiteyo umubare w’abakunzi utari muto.
Twabibutsa ko Charly na Nina bakoranye indirimbo n’abahanzi babiri bo muri Uganda aribo Geosteady bakoranye iyitwa Owooma na I do bakoranye na Bebe Cool.
Aba bahanzi kandi bakoranye indirimbo na Big Fizzo wo mu Burundi bise “Indoro” yanakunzwe cyane, baherukaga iyitwa “Lazizi” bakoranye na Orezi wo muri Nigeria.
Mu gihe cyashize aba bahanzi kandi byigeze kuvugwa ko bagerageje gukorana indirimbo na Diamond Platnumz ariko bikanga rero abantu bakaba bibaza niba Diamond Platnumz nyuma yo gukorana indirimbo na The Ben, ashobora kuba yarageze aho akabemerera.
Muri 2018 kandi aba bombi bafatanye ifoto na Davido ubwo yari yaje mu Rwanda byari byatumye benshi bibaza niba hari indirimbo baba bagiye gukorana.
Kuri ubu aba bakobwa basabye abakunzi babo kubahitiramo indirimbo basohora mbere. Mu bihugu bavuzeko bafitemo indirimbo harimo bitanu bya Africa y’uburasirazuba ndetse n’ibindi bya kure.
N’ubwo aba bakobwa bishimiwe ariko ntihabura abavuga ko bizagorana kongera gufatisha nka mbere kuko ubu abo bahanganye babaye benshi mu ruhando rwa muzika nyarwanda.