CHAN2018: Mbere yo gukina na Uganda, u Rwanda rubonye intsinzi mu mukino wa gicuti
Mu mukino wa gicuti wo kwitegura ikipe ya Uganda Cranes mu mikino ya nyuma yo gushaka itike yo kujya mu CHAN 2018, u Rwanda rumaze gutsinda ikipe ya Sudani ya Ruguru.
Ni umukino watangiranye ingufu ku ruhande rwa’Amavubi cyane ko ku munota wa gatatu gusa Savio Nshuti yari amaze guterekamo igitego cya mbereku mupira yari ahawe na Imanishimwe Emmanuel.
Byatwaye iminota 22 gusa maze kuwa 25 umukinnyi wa Sudani ya Ruguru Maki Saifledlin wambara nomero 9 atsinda Igitego cy’umutwe cyo kwishyura.
Amavubi yongeye kugaragaza ishyaka, akagera imbere y’izamu rya Sudani kenshi ariko guteramo bikanga. Iyi kipe na yo ni ko yakoraga impinduka, umutoza agerageza abakinnyi batandukanye azifashisha mu mukino wa Ethiopia.
Abafana b’Amavubi batari benshi cyane bari baje kuri uyu mukino bongeye kwitera mu bicu ku munota wa 75 ubwo Mubumbyi yabonaga igitego cya kabiri ku mupira wavuye muri Coup franc yatewe na Bizimana Djihad nyuma y’ikosa ryari rikorewe Iradukunda Eric ukomeje kwigaragaza kuva yagirirwa icyizere agahamagarwa.
Nubwo amakipe yombi yakomeje kugerageza, Sudani ishaka kwishyura naho u Rwanda rushaka icya gatatu, nta kindi gitego cyongeye kuboneka iminota 90 yarangiye ari 2-1.
Sudani ya ruguru yakinnye n’Amavubi yasezereye iy’Uburundi mu cyiciro cyabanje aho mu gihugu cy’Uburundi ikipe zombi zanganije ubusa ku busa, naho muri Sudani ikipe y’Uburundi ikaza gutsindwa igitego kimwe ku busa bigatuma ihita isezererwa.
Nyuma yo gusezerera Uburundi, Sudani ya Ruguru iri kwitegura gukina n’iya Ethiopia ndetse izava mu Rwanda ihita yerekeza muriki gihugu.
U Rwanda rwasezereye ikipe ya Tanzaniya, nyuma yo kunganyiriza muriki gihugu igitego kimwe ku kindi , iyi kipe yaza mu Rwanda ikipe zombi zikagwa miswi zinganya ubusa ku bundi bigatuma u Rwanda rukomeza.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:
U Rwanda:
Mu izamu: Nzarora Marcel
Abakina inyuma: Manzi Thierry, Rucogoza Aimable, Nsabimana Aimable
Hagati: Iradukunda Eric, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad (C), Mukunzi Yannick na Muhire Kevin
Abakina imbere: Nshuti Innocent, Nshuti Savio Dominique
Ku ruhande rwa Sudani:
Umuzamu: Salim Akram
Abakina inyuma: Osman Mohamed (C), Hassan Abdelhman, Zakaria Hamza, Abdalla Nasreldin
Abakina hagati: Daiyeen Walieldin, Abdelrahman Maaz, Maki Saifeldin
Abakina imbere: Tairab Mohamed, Mohamed Abu Aagla, Makki Bakri.