Amakuru ashushyeImikino

CHAN 2018: Mbere yo gukina na Uganda, Amavubi afite umukino wa gicuti

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ iri mu myiteguro yo guhura n’iya Uganda[Uganda Cranes] mu mukino wo gushaka itike wo kuzitabira irushanwa rya CHAN 2018 , mu rwego rwo kunoza iyi myiteguro yateguriwe umukino wa gicuti n’iya Sudani y’amajyaruguru.

Ni umukino uzaba tariki 7 kanama 2017 mu mujyi wa Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kugeza ubu amakuru ahari ni uko iyi kipe ya Sudani y’Amajyaruguru izagera mu Rwanda muri weekend igakomeza kwitegura uyu mukino no kumenyera ikirere.

Sudani ya ruguru izaba ikina n’Amavubi yasezereye iy’Uburundi mu cyiciro cyabanje aho mu gihugu cy’Uburundi ikipe zombi zanganije ubusa ku busa, naho muri Sudani ikipe y’Uburundi ikaza gutsindwa igitego  kimwe ku busa bigatuma ihita isezererwa.

Nyuma yo gusezerera Uburundi, Sudani ya Ruguru iri kwitegura gukina n’iya Ethiopia ndetse izava mu Rwanda ihita yerekeza muriki gihugu.

U Rwanda ruzaba rukina n’iyi kipe rwasezereye iy’a Tanzaniya, nyuma yo kunganyiriza muriki gihugu igitego kimwe ku kindi , iyi kipe yaza mu Rwanda ikipe zombi zikagwa miswi zinganya ubusa ku bundi bigatuma u Rwanda rukomeza.

Ntago u Rwanda rwaherukaga guhura n’iyi kipe ya Sudan , kuko muri 2011 nibwo ikipe zombi zaherukaga guhura mu gikombe cya CECAFA.

Dore urutonde rw’abakinnyi 22 b’ikipe y’igihugu Amavubi bahamagawe bazavamo abazakina umukino wa Uganda 

Abanyezamu: Marcel Nzarora (Police FC), Eric ‘Bakame’ Ndayishimiye (Rayon Sports) and Yves Kimenyi (APR FC)
Abakina inyuma: Aimable Nsabimana (APR), Ange Mutsinzi (Rayon Sports), Thierry Manzi (Rayon Sports), Aimable Rucogoza (Bugesera FC), Soter Kayumba, Ratif Bishira (AS Kigali), Emmanuel Imanishimwe (APR), Saddam Nyandwi (Rayon Sports), Jean Marie Muvandimwe (Police) and Eric Iradukunda (AS Kigali)
Hagati mu kibuga: Imran Nshimiyimana (APR), Djihad Bizimana (APR), Yanick Mukunzi (APR) and Oliver Niyonzima (Rayon Sports)
Ba rutahizamu: Innocent Nshuti (APR), Barnabé Mubumbyi,Dominique Savio Nshuti (AS Kigali), Christopher Biramahire (Police FC) and Kevin Muhire (Rayon Sports).
Urutonde rw’abakinnyi  22 ba Uganda bahamagawe bazavamo abazakina umukino  n’u Rwanda

Abanyezamu: Ismail Watenga (Vipers), Benjamin Ochan (KCCA), Tom Ikara (Kirinya Jinja SS) and Saidi Keni (Proline).

Abakina inyuma :Nicholas Wadada (Vipers), John Adriko, Bernard Muwanga (SC Villa), Isaac Muleme, Timothy Awany, Paul Musamali (KCCA), Rashid Toha (Onduparaka) and Savio Kabugo (Proline)

Abakina hagati: Moses Waiswa, Frank ‘Zaga’ Tumwesigye, Tom Masiko, Deus Bukenya (Vipers), Paul Mucureezi, Muzamiru Mutyaba (KCCA), Simon Sserunkuma (SC Villa), Nicholas Kasozi (Synergy) and Shafik Kagimu (URA).

Ba rutahizamu: Shaban Muhammad (Onduparaka), Derrick Nsibambi (KCCA), Milton Kariisa (Vipers), Erisa Ssekisambu (Vipers)

Tubiseguraho kuko tutabonye urutonde rw’abakinnyi b’ikipe ya Sudan ya Ruguru

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger