Amakuru ashushyeImikino

CHAN2018: Intsinzi y’Amavubi ntacyo itanze kuko Uganda Cranes ikatishije itike

Mu mukino waberaga kuri Stade Regional ya Kigali, i Nyamirambo , ikipe y’igihugu ya Uganda imaze gukatisha itike yerekeza mu gikombe gihuza amakipe y’ibihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu[CHAN2018].

Ni umukino uje ukurikira uwabereye mu gihugu cya Uganda aho ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yatsinzwe na Uganda Cranes ibitego 3-0.

Umukino wo kwishyura wabaye uyu munsi tariki 19 kanama 2017 , wari umukino unogeye ijisho ndetse ikipe y’igihugu y’u Rwanda  ‘Amavubi’ yagaragaje imbaduko mu minota ya mbere kuko ku munota wa 8 gusa Mukunzi Yannick yari amaze gushyiramo igitego  cya mbere , ndetse ku munota wa 16 Manzi Thierry akaza ashimangira intsinzi ashyiramo igitego cya kabiri.

Umukino wakomeje , abakinnyi bu Rwanda bakomeza gukinana ishyaka bashaka ibitego gusa igice cya mbere kirangira bikiri ibitego bibiri by’u Rwanda ku busa bwa Uganda.

Mu gice cya kabiri Uganda yaje yahinduye umukino ndetse ifunga inyuma ku buryo abakinnyi b’Amavubi babuze ubundi buryo bwo kuba batsinda igitego cya gatatu bakagombora ibyo batsinzwe i Kampala ubwo bakinaga umukino ubanza.

Abakinnyi b’Amavubi bari bakoze ibishoboka gusa Uganda Ibabera ibamba, ku munota wa 81 mu rubuga rw’amahina rw’u Rwanda bahategeye umukinnyi wa Uganda Cranes benshi bakeka ko haba hagiye gutangawa Penaliti gusa umusifuzi arabyirengagiza.

Umukino wakomeje gusa bamwe mu bagande ntibumvaga ukuntu umusifuza abibye ndetse bamwe bavuga ko iyo bikunda ikipe y’u Rwanda ikabona intsinzi , kuri Stade hari kuvuga igipfunsi. Umukino urangiye ari ibitego by’u Rwanda 2-0 , ibitego bisa nk’aho ntacyo bihinduye kuko ku giteranyo cy’imikino yose bihise biba ibitego bya Uganda 3 kuri 2 by’u Rwanda.

Imikino ya CHAN izaba muri mutarama umwaka utaha wa 2018 mu gihugu cya Kenya ndetse Uganda ikaba ibaye imwe mu makipe azitabira nyuma yo gusezerera Amavubi.

Yannick Mukunzi yishimira igitego cye hamwe na bagenzi be

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rwanda: Ndayishimiye Eric ’Bakame (1) (C), Iradukunda Eric (14), Kayumba Soter (15), Manzi Thierry (17), Nsabimana Aimable (16), Imanishimwe Emmanuel (3), Mukunzi Yannick (6), Bizimana Djihad (4), Muhire Kevin (10), Nshuti Dominique Savio (11) na Biramahire Christophe Abedy (7).

Uganda: Watenga Isma Bin Abdul (19), Muwanga Benard (4) (C), Wakiro Nico Wadada (14), Muleme Isaac (2), Awany Dennis Timothy (5), Musamali Paul (15), Karisa Milton (16), Waiswa Moses (6), Derrick Nsibambi (11), Mutyaba Muzamiru (10), Kagimu Shafik (8).

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga Uganda Cranes na yo nta mpinduka nyinshi yakoze ugereranyije n’ikipe yakinnye umukino ubanza, havuyemo Savio Kabugo gusa

Amafoto: Ruhagoyacu

Theogene Uwiduhaye 

Teradig News

Twitter
WhatsApp
FbMessenger