CHAN2018: Abakinnyi 11 b’Amavubi bashobora kubanza mu kibuga akina Uganda
Mbere yo kujya i Kampala guhangana na Uganda Craines bashaka itike ya CHAN2018, ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ifite umukino wa gicuti na Sudan ya Ruguru kuri uyu wa mbere.
Ni umukino wo mu rwego rwo kwitegura mu buryo bwihariye ikipe ya Uganda izakina n’iya Amavubi kuwa gatandatu tariki 12 kanama 2017 kuri stade St Mary’s Kitende i Kampala.
Abakinnyi bose bahamagawe mu ikipe y’igihugu uyu munsi bashobora guhabwa amahirwe ngo harebwe ubushobozi bwa buri wese bushobora kumuviramo amahirwe yo kuzabanza mu kibuga mu gihe u Rwanda ruzaba rukina na Uganda.
Ni umukino w’ishiraniro kuko aya makipe yombi iyo yahuye agwa miswi cyangwa ibashije gutsinda indi ikayihanangiriza , amakipe yombi akomeje kwitegura cyane ko uyu mukino ufite icyo usobanuye ku makipe yombi kuko icyi aricyo cyiciro cya nyuma. Ikipe izagicika ikazaba ikatishije itike yo kujya gukina imikino ya nyuma CHAN izabera muri Kenya muri 2018.
Abakinnyi bahanganira imyanya muri uyu mukino wa Uganda , bagomba kwigaragaza muri uyu mukino wa gicuti uhuza Amavubi na ‘Falcons of Jediane’ ikipe y’igihugu ya Sudani ya Ruguru.
Impinduka zishobora kuba mu bakinnyi bakoreshejwe mu mikino u Rwanda rwahuyemo na Taifa Stars ya Tanzaniya ni kuri kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame ushobora gusimbuzwa Nzarora Marcel kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye mu mikino yabanje , Muhire Kevin agafata umwanya Mico Justin wavunitse na Nshuti Innocent ushobora gusimbura Mubumbyi Bernabe nawe wahawe ikarita ebyiri z’umuhondo.
Umukino wa gicuti w’Amavubi na Sudani urabera kuri stade Regional ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa mbere tariki 7 Kanama 2017 i Saa cyenda z’igicamunsi, aho kwinjira ari amafaranga 5000 mu myanya y’icyubahiro, 2000 ahatwikiriye ndetse na 1000 ahasanzwe.
Dore urutonde rw’abakinnyi 22 b’ikipe y’igihugu Amavubi bahamagawe n’umutoza hazatoranywamo abazakina umukino wa Uganda