CHAN: Ethiopia igomba gukina n’Amavubi yamaze kugera i Kigali (+Amafoto)
Ikipe y’igihugu ya Ethiopia The Walias igizwe n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, yamaze kugera mu mujyi wa Kaigali aho igomba kwisobanura n’Amavubi, mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike ya CHAN izabera muri Cameroon mu mwaka utaha.
Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, guhera saa cyenda zo ku wa gatandatu w’iki cyumweru.
Ni nyuma y’ubanza wabereye i Mekele muri Erhiopia mu minsi ishize, ukarangira Amavubi atsindiye Ethiopia imbere y’abafana bayo igitego 1-0. Igitego cya Sugira Ernest ni cyo cyafashije iyi kipe y’umutoza Mashami Vincent gukura insinzi mu ihembe rya Afurika.
Ethiopia ikigera i Kigali yahise yerekeza muri Hill Top Hotel mu mujyi wa Kigali aho icumbitse.
Intego Ethiopia yazanye i Kigali ni ukuhatsindira Amavubi, nk’uko byemejwe n’umutoza wayo Abraham Mebratu; mu kiganiro yahaye itangazamakuru ubwo bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.
Ku bwa Mebratu, ngo ikizere cyo kubona itike cya CHAN kiracyahari ku ruhande rwa The Walias.
Ati” Twatsinzwe umukino ubanza wabereye imbere y’abafana bacu, gusa turacyafite ikizere cy’uko mu minota 90 isigaye dushobora gutsinda. Dufite abakinnyi babiri ngenderwaho batakinnye umukino ubanza ariko bazaboneka mu mukino wo kwishyura, muri rusange uzaba ari umukino utandukanye, bityo dutegereje kureba uko bizagenda.”
Amavubi amaze imikino itanu adatsindwa, arasabwa byibura kunganya na Ethiopia agahita akatisha itike yo gukina CHAN ku ncuro ya gatatu yikurikiranya.
Mu rwego rwo kwitegura neza uyu mukino, ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye umukino wa gicuti na Tanzania banganya 0-0, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa mbere w’iki cyumweru.