Amakuru ashushyeImikino

CHAN 2018: U Rwanda rwatsinze Guinea Equatorial, dore ibyo u Rwanda rusabwa kugirango rukomeze

Itsinda rya gatatu C n’u Rwanda ruherereyemo niryo ryari ritahiwe, ku isaha ya saa tatu n’iminota 30 nibwo Amavubi yamanukanye mu kibuga na Guinea Equatorial, Amavubi yatangiye akina neza ndetse biza no kubahira batahana amanota 3.

Ni igitego cya Manzi Thierry ukina y’ugarira mu ikipe y’igihugu no muri Rayon Sports itozwa na Karekezi Olivier, iki gitego cyabonetse ku munota wa 64 w’umukino maze umukino urangira ari 1-0 kuko Guinea Equatorialyananiwe kwishyura iki gitego.

Iki gitego cyabonetse nyuma gato y’impinduka umutoza Antoine Hey yaramaze gukora , yaramaze kubona ko u Rwanda ruri kurusha Guinea Equatorial, maze akuramo myugariro Usengimana Faustin yinjizamo Hakizimana Muhadjili waje asanga Ombolenga Fitina wasimbuye Iradukunda Eric Radou igice cya kabiri kigitangira.

Faustin yaje kuva mu kibuga , bashakaga kwataka

Ibi nibyo byaje gufasha u Rwanda kuko igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na myugariro Manzi Thierry akoresheje umutwe biturutse ku mupira Bizimana Djihad yakuye muri koruneri.

Muri iri tsinda rya Gatatu (C), Libya ifite amanota ane (4), Nigeria nayo ifite amanota ane (4). Equatorial Guinea ifite ubusa mu gihe u Rwanda rwagize amanota ane (4). Ibi bivuze iki?, bivuze ko kugirango Amavubi akomeze agomba gutsinda ikipe ya Libya kugira ngo akomeze cyangwa se bakanganya  hanyuma bakareba ku mikino yabahuje cyangwa se ibitego bazigamye.

Abakinnyi b’u Rwanda babanje mu kibuga

Ndayishimiye Eric Bakame (C, GK, 1), Iradukunda Eric Radu 14, Rutanga Eric 20, Faustin Usengimana 15, Kayumba Soter 22, Manzi Thierry 17, Ally Niyonzima 8, Yannick Mukunzi 6, Djihad Bizimana 4, Nshuti Dominique Savio 11 na Abeddy Biramahire 7.

Rwanda Team Picture during the CHAN Group C match between Rwanda and Equatorial Guinea on 19 January 2018 at Grand Stade de Tanger, Tanger Morocco Pic Sydney Mahlangu/BackpagePix

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger