CHAN 2018: Tombola yaraye ibaye , u Rwanda rwisanga mu itsinda rikomeye
Muri Marroc haraye habereye tombola yuko amakipe azahura mu mikino yigikombe cya afurika y’amakipe y’ibihugu yabakina imbere mu gihugu CHAN 2018. Habaho gutungurana gukomeye aho Amavubi yisanze mwitsinda ry’ibihugu bikomeye mu mupira w’amaguru hano muri Afurika.
Iyi mikino izakirwa n’igihugu cya Marroc izatangira muri mutarama 2018, u rwanda ruri mu itsinda rimwe n’ibihugu bya Nigeria, Libye na Guinee Equatoriale. U Rwanda rwabonye itike rutsinze ikipe ya Ethiopia mu mukino ubanza ibitego 3 kuri bibiri bya Ethiopia naho mu mukino wo kwishyura wabereye kuri stade ya Kigali i nyamirambo banganya ubusa ku busa .
Dore uko ibihugu bizaba bigabanyije mu matsinda 4. Aha itsinda rizaba rigizwe n’ibihugu 4.
Itsinda rya mbere (A) ni Marroc, Guinee, Soudan na Mauritanie.
Itsinda rya kabiri (B) rigizwe na Cote d’Ivoire, Uganda, Zambie na Namibie.
Itsinda rya Gatatu (C)ririmo u Rwanda, Nigeria, , Libye na Guinee Equatoriale.
Itsinda rya 4 (D) ari naryo ryanyuma ni Angola, Cameroon, Congo na Burkina Faso.
Ikipe izegukana CHAN 2018 izamenyekana kuya 4 Gashyantare 2018. Umukino wa mbere u Rwanda ruzawukina na Nigeria tariki 15 Mutarama 2018 i Tanger muri Marroc.
Nkuko impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ibitangaza, ikipe izatwara CHAN 2018 izahabwa miliyoni n’igice y’amadorali ya Amerika nukuvuga arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda .
CHAN 2017 yabereye mu Rwanda yegukanwa na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.