Chameleone yatewe agahinda no kwangirwa gusura Bobi Wine ufunze
Jose Chameleone yakumiriwe n’inzego z’umutekano muri Uganda ubwo yari agiye gusura Bobi Wine ufungiye muri Gereza ya Luzira ifungirwamo baryharwa.
Ku wa 30 Mata 2019 nibwo abahanzi bo muri Uganda barimo Joseph Mayanja [Jose Chameleone] na Nubian Li baherekejwe na Depite Francis Zaake na mugenzi we Betty Nambooze bagiye gusura Bobi Wine ariko bangirwa kubonana na we.
Uyu Chameleone nyuma y’ibi yahise ajya kuri Facebook yandika amagambo yuje agahinda yatewe no kwangirwa gusura inshuti ye Bobi Wine ngo nuko nta burenganzira yari yahawe na Dr Johnson Byabasaija uhagarariye Amagereza muri Uganda.
“Mu gitondo nagiye gusura umuvandimwe Bobi Wine muri gereza afungiwemo ya Luzira, ariko nabwiwe ko bitemewe kuko nta burenganzira nahawe n’ushinzwe iby’amagereza muri Uganda. Nagerageje kumvikana ariko biba iby’ubusa. Ubu ndi kugusengera muvandimwe. Komera nk’uko bisanzwe. Nshimiye buri wese wagerageje gusura umuvandimwe wacu.”
Bobi Wine ni umudepite uhagarariye agace Kyadondo East yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2017; ni umwe mu banenga ubutegetsi bwa Museveni, ndetse anabinyuza mu bihangano bye avuga ko hakenewe ubw’abaturage, buzakuraho ingoyi y’igitugu.
Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine] w’imyaka 37 umuhanzi ufatanya umuziki na politiki afunzwe azira ashinjwa gukoresha inama zitemewe bijyanye n’imyigaragambyo yakorewe mu mutuzo yitabiriwe n’ibihumbi by’urubyiruko, rutishimiye itegeko rishya ry’imisoro ku mbuga nkoranyambaga.
Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine kuri uyu wa 2 Gicurasi 2019 aritaba urukiko, yatawe muri yombi ku wa Mbere ajya gufungirwa muri Gereza ya Luzira, ubusanzwe ifatwa nk’iya ba ruharwa.