Chameleone, Palasso na Weasel bakinnye iby’abana na Polisi mu gitaramo bakoreye i Musanze-AMAFOTO
Dj Pius yakoreye i Musanze igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise’Iwacu’ habaho kutumvikana hagati ya Polisi y’ U Rwanda yacungaga umutekano n’abahanzi batandukanye baririmbye muri iki gitaramo.
Iki ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Kanama 2018 muri Stade Ubworoherane, cyantangiye mu masaha ya saa mbiri zishyira saa Tatu, nubwo imvura yari yaguye mu masaha ya mbere y’igitaramo ariko wabonaga abantu ari benshi baje kwihera ijisho abahungu ba Mayanja bari barangajwe imbere na Dr Jose Chameleone, Pallaso na Weasel uko barafatanya n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda nka Charly&Nina, Jody Phibi, Urban Boys, Dream Boys na Big Fizzo wari waturutse i Burundi mu gutaramira abanya-Musanze bari baje muri iki gitaramo.
Mu gihe ku rubyiniro habanjeho abahanzi bakizamuka hakiyongera ho Davis D utari ku mpapuro zamamaje iki gitaramo, umuhanzi wa mbere abantu bari bategereje wageze ku rubyiniro ni Jody Phibi wahageze saa tatu, kimwe n’abandi bahanzi bose baririmbye muri iki gitaramo, yaririmbye mu buryo bwa Play Back.
Abafana bikojeje mu bicu saa 21:10 ubwo Dream Boys yari igeze ku rubyiniro, Platini na TMC bagize iri tsinda bakoze uko bashoboye ngo bashimishe abafana ariko bakomwa mu nkokora n’uko umuriro wabuze ahaberaga igitaramo hafi iminota 2 bakiri ku rubyiniro.
Umuriro ugarutse, Dr Jose Chameleone yaririmbye uduce duto tw’indirimbo ze kugirango abafana bumve ko ahari mu gihe bari batangiye kuririmba bati mudusubize igihumbi cyacu, igihumbi cyacu….. Charly na Nina bahise bagera ku rubyiniro baririmba indirimbo zabo zitandukanye kandi wabonaga ab’ i Musanze bazizi.
Saa 21:55: Bene Mayanja bageze ku rubyiniro igitaramo gihinduka imikino yo kwiruka
Pallaso Mayanja ni we wabanje ku rubyiniro atangira asimbuka yikoza mu bicu ubona ko abafana bamwishimiye ku rwego rwo hejuru, kubera ko aho urubyiniro rwari ruri hari kure wabonaga abahanzi bose babangamiwe no gutaramira abantu batabegereye ndetse abahanzi bose bagiye ku rubyiniro basabaga inzego z’umutekano zari zihari ko bareka abantu bakegera aho urubyinuiro rwari ruri.
Ntabwo bari kubemerera kubera ko urubyiniro rwari ruri mu kibuga kandi abafana batajyamo ngo bangize ubwatsi mu gihe iki kibuga cya Musanze kizakira imikino ya FEASSA mu minsi mike iri imbere.
Pallaso yakomeje guhatiriza na Dj Pius wari nyir’igitaramo aza ku rubyiniro asaba ko abantu bakegera imbere, maze bose bahita biruka bagana aho urubyiniro rwari ruri.
Byasabye Polisi ko ikoresha inkoni kugira ngo basubize abantu aho bari bari ibi byashobokeye polisi mu masegonda make cyane. Umuriro wahise ubura nanone maze Pallaso yiyicarira ku rubyiniro arambiwe arahava aragenda.
Bikimara kuba Chameleone yahise aza ku rubyiniro atakambira Polisi y’u Rwanda ngo bareke abantu babegere ndetse uyu mugande ufite izina rikomeye muri muzika yo muri iki gihugu akoresha amagambo akomeye.
Joseph Mayanja Chameleone yagize ati:”Polisi, mureke abantu baze hano bataramane natwe, ntabwo nakunze uburyo abapolisi bari gufata abantu, ntabwo nabikunze , ntabwo nabikunze, twavuye muri Uganda tuza i Musanze ngo tubaririmbire, turabakunda, buri muntu wese naze hano, u Rwanda ni igihugu cyiza, na Perezida kagame azi ko turi hano, nkunda Perezida Kagame nkunda u Rwanda ariko ndasaba polisi ngo ireke abantu baze hano twishimane, ntabwo ndi umunyapolitiki ndi umunyamuziki. Mureke abantu baze hano (Begere aho urubyiniro rwari ruri).”
Ibi ntacyo byatanze kuko Polisi yakomeje kwanga ko abantu begera urubyiniro maze Weasel ahita aririmba indirimbo zzitandukanye yakoranye na Nyakwigendera Radio nk’itsinda rya Goodlife.
Uyu musore akimara kuva ku rubyiniro Jose Chameleone yahise akurikiraho ariko we ntiyigera aririmbira ku rubyiniro ahubwo ahita ajya mu bafana maze baramurwanira nawe arihangana ku buryo hari n’imyenda yataye mu bantu kubera akavuyo kari gahari.
Abanyamusanze bamweretse ko bakunda ibihangano bye ku buryo bwo hejuru kuko indirimbo ze nyinshi bari bazizi nubwo ataririmbaga indirimbo yose ngo irangire ariko iyo bashyiragamo yose wabonaga bayizi.
Igitaramo cyasojwe na Big Fizzo wari wavuye i Burundi waririmbye indirimbo ze za kera nka ‘Munyana, Ndakumisinze” , Dj Pius yahise asezera ku bantu igitaramo kirangira gutyo.
Dj Pius wari uri kumurika Album ye ya mbere yari yaherekejwe n’abahanzi bagenzi be barimo; Urban Boys, Dream Boys, Jody Phibi, Davis D, Charly na Nina, Jose Chameleone, Jack B, Palasso, Weasel na Big Fizzo. Aba bahanzi bageze mu mujyi wa Musanze mu masaha y’umugoroba bahise bazengurutswa uyu mujyi berekwa abafana ko bageze mu mujyi aho bari bagiye gukorera iki gitaramo.