AmakuruImikino

Chairman wa APR FC yishyizeho umutwaro wose w’umusaruro mubi ikipe itikubona

Col Richard Karasira ari nawe Chairman w’ikipe y’APR FC, yasabye abakunzi bayo ko umusaruro mubi wose ikipe irimo kubona ari we bagomba kuwubaza kuko ari we wazanye abakinnyi n’umutoza.

Kugeza ubu ntabwo abafana ba APR FC bahuza n’umutoza Darko Nović bigendanye n’uburyo akinisha abakinnyi ikipe ntinabone umusaruro.

Abafana bamaze kurakarira uyu mutoza kubera ko abakinnyi benshi baguzwe, bahenze banafite amazina batarakandagira mu kibuga ngo babarebe mu gihe we avuga ko ku kijyanye na fitness bari hasi.

Mu kiganiro iyi kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, Col Richard Karasira yiseguye ku bakunzi na APR FC kubera umusaruro ikipe imaze iminsi ibona ariko abasaba kugumya gushyigikira ikipe ya bo.

Ati “Umusaruro udashimishije mu mupira ubaho ariko tugomba gushyiramo ingufu ku buryo ubutaha twareba icyo twakora cyatuma ikipe yacu itsinda, yongera guhagarara neza, kuyibanisha neza n’abo bafana bose baba bashyigikiye ikipe.”

Chairman Col Richard Karasira kandi akaba yasabye abakunzi ba APR FC gukomeza kuyishyigikira kuko ikipe ari iyabo ntawe bayisigira.

Ati “Twabasaba gukomeza gushyigikira ikipe kuko nta muntu utari nyir’ikipe. Buri wese ayifiteho ubushobozi, arayikunda haba mu buryo bw’imifanire, ubw’inkunga, mu buryo n’ubw’amasengesho, icyo tubasaba bakomeze bashyigikire ikipe, urayitererana, uyitereranire nde? Natwe nk’ubuyobozi n’abatoza icyo cyuho babonye twese twarabibonye kandi dufite uburyo tubiganira, dufite icyizere ko kizakosoka.”

Col. Karasira yavuze ko yaba umusaruro mubi cyangwa umwiza ari we ugomba kubibazwa kuko ari we wazanye umutoza akazana n’abakinnyi, rero byose abe ari we babigerekaho.

Yagize ati “Hari abo numva bavuga ngo ni njye wamuzanye umutoza, ariko ibintu byose ni njye ubibazwa yaba n’abakinnyi, nta hantu umuntu yabyigizayo nk’umuyobozi, umusaruro mwiza cyangwa mubi ugomba kubazwa njyewe, nta gitangaza kirimo.”

“Hari igihe amarangamutima azamo rimwe na rimwe havamo n’imvugo itari nziza. Wenda bishoboka ko umusaruro ari mubi ariko gutukana ntabwo ari ikinyabupfura cy’Abanyarwanda. Kuba ari njye wamuzanye ni njye, ni njye wazanye abakinnyi kuko mbazwa byose aha mu ikipe. Ntaho twabicikira nk’ubuyobozi bw’ikipe.”

Yaciye amarenga ko ku mukino wa Azam FC muri CAF Champions League bazakina na yo ku Cyumweru hashobora kuzabaho impinduka mu bakinnyi umutoza amaze iminsi akinisha bigendanye n’imyitozo barimo gukora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger