Chad na Senegal byanyomoje ibyo Macron yavuze kuri Afrurika
Ibihugu bya Chad na Senegal byamaganye amagambo ya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bavuga ko ari agasuzuguro no kudaha agaciro ubwigenge bw’Afurika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Chad, Abderaman Koulamallah, yatangaje ko bafite impungenge zikomeye, ashimangira ko ibyo Macron yavuze bigamije kugabanya agaciro k’ubusugire bw’Afurika.
Chad yahagaritse burundu amasezerano y’ubufatanye bwa gisirikare n’u Bufaransa mu Ugushyingo 2024, isoza imyaka myinshi y’uburyo ingabo z’u Bufaransa zabaga muri iki gihugu.
Na Senegal yatangaje ko izakuraho ingabo z’u Bufaransa ku butaka bwayo bitarenze muri uyu mwaka wa 2025.
Amagambo ya Macron yanenzwe kuba adaha agaciro ibyifuzo by’ibihugu by’Afurika, aho byafashwe nk’ubushake bwo kugumisha u Bufaransa ku mugabane wa Afurika ku nyungu zabwo.
Chad na Senegal byashimangiye ko bidashobora kwemera kwivanga k’u Bufaransa mu miyoborere y’abaturage babo. Ibi byerekana intambwe ibihugu bya Afurika bigenda bitera mu guharanira ubwigenge n’ubusugire bwabyo.
Imyitwarire ya Chad na Senegal igaragaza uburyo ibihugu bya Afurika bigenda bifata umwanya wo guharanira ubusugire bwabyo, birwanya imikorere y’ibihugu bikomeye nk’U Bufaransa mu karere.
Ibi bihugu byombi byerekanye ko byiteguye gukomeza kurengera icyubahiro n’ubwigenge bwabyo, bitagombera gushyigikira cyangwa kwihanganira ibikorwa biva mu mahanga bishaka guhindura icyerekezo cy’ubuyobozi bwa Afurika.
U Bufaransa bwakomeje kuba kimwe mu bihugu bihangana n’ibindi by’Afurika mu bijyanye n’ubutwererane bwa gisirikare, kandi ibyo Macron yavuze byagaragaje ko igihugu cye kigifite inyungu mu kubungabunga izi ntambwe mu gihe benshi muri Afurika bashaka gukora impinduka.
Gusa, ibyo Chad na Senegal byabwiye U Bufaransa n’abandi bose bifite uruhare muri Afurika ni uko buri gihugu gifite uburenganzira bwo kwihitiramo neza uburyo cyateza imbere abaturage bacyo mu buryo bw’imiyoborere n’ibikorwa by’ubuzima bwabo.
Iyi ntambara yo kurengera ubwigenge no kwirwanaho irakomeje, aho ibihugu bya Afurika bigaragaza ko nta kintu na kimwe kigomba kubahutaza cyangwa kubabuza gukora ibyemezo bibafitiye akamaro.