CG(Rtd) Gasana umaze iminsi hanze ya gereza yasubijwemo
CG(Rtd) Gasana Emmanuel wayoboye Intara y’Iburasirazuba yasubijwe mu igororero nyuma y’igihe yari amaze ari hanze.
Ibi byatangajwe n’Ubushinjacyaha Bukuru hamwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).
Mu gihe gishize yari yahawe uruhushya yitabira ubukwe bw’umwana we warongoye umukobwa wa Gen Kale Kayihura.
Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, hamwe na Komisieri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora(RCS), Evariste Murenzi, bavuze ko ruriya ruhushya rwatanzwe byemewe n’amategeko, ndetse ko n’abandi bakomeje guhabwa bene urwo ruhushya rwo gusohoka mu Igororero.
Babitangarije mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, ko Gasana yasubijwe mu igororero akaba ategereje kuburana mu mizi.
Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye avuga ko Gasana yahawe uruhushya mu buryo bwemewe, nk’uko biteganywa n’Itegeko ryo muri 2022 ryerekeye Igorora mu ngingo ya 27, ikaba iteganya ko umuntu asohoka mu Igororero ku mpamvu zitandukanye.
Izo mpamvu zirimo kuba umuntu ashobora gusaba uruhushya Igororero akajya kuburana, kwivuza, gukora imirimo yemejwe n’Igororero, mu gihe ahamagajwe n’inzego runaka, ndetse n’indi mpamvu ishobora kwemezwa n’Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Igorora.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), Evariste Murenzi, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko Gasana yamaze iminsi igera kuri itanu ari hanze ku bw’uruhushya yahawe kuva tariki 21 kugera tariki 24 Ukuboza, 2023.
Komiseri Murenzi avuga ko atari we wa mbere uhawe uruhushya, ndetse atari na we wa nyuma uzaruhabwa, kuko ngo ubu hari Igororero hatakiriho gereza.
Komiseri Murenzi avuga ko muri iyi minsi hari n’uwitwa Sekimondo Vincent wasabye uruhushya rw’iminsi ibiri rwo gusohoka mu Igororero akajya gushyingura umubyeyi we, ndetse akaba ngo yararaye mu muryango we