Celine Dion yahagaritse ibitaramo yagombaga gukorera i Las Vegas
Umuhanzikazi ukomoka muri Canada Celine Dion yahagaritse ibitaramo yari kuzakorera i Las Vegas kubera ikibazo afite mu matwi ye hagati gituma atumva neza, ndetse akaba atabasha kurimba uko abyumva.
Abacishije kurukuta rwe rwa Facebook Celine Dion yavuze ko afite ikibazo imbere mu gutwi gituma atumva neza byari gutuma ataririmba neza cyangwa akaririmba ibiterekeranye. Celin avuga ko yagerageje guhangana n’ikibazo inshuro nyinshi ariko ngo byamaze kumurenga ku buryo akeneye ko bamukorera igenzura byaba na ngombwa akabagwa.
Celine Dion bivugwa ko iki kibazo yari akimaranye ameze 12 kugeza kuri 18 agerageza kunjya kwa muganga ngo asuzumwe ariko kuri ubu akaba abona kimaze gukomera cyane. Uyu muhanzikazi yahagaritse ibitaramo byose yari afite i Las Vegas guhera ku wa 27 Werurwe, 2018 kugeza ku wa 18 Mata 2018.
Celine Dion avugana agahinda kenshi atewe no guhagarika ibi bitaramo bye, yagize ati “Mbere numvaga mfite amahirwe yo gukora ibi bitaramo , narimfite amatsiko menshi y’ ibi bitaramo ariko ntibyankundiye , ndihanganisha buri uumwe wese wari warapanze kuza i Las Vegas kureba ibitaramo byanjye, mu mbabarire ”
Uyu mugore wanyuze mu bibazo bigiye bitandukanye birimo no gupfusha umugabo we René Angélil banabyaranye abana batatu aribo René Charles, Eddy na Nelson. Kuri ubu Céline Dion agiye kuzuza imyaka 50 y’amavuko.