AmakuruImikino

CEFACA Kagame Cup: Rayon Sports izatangirira kuri TP Mazembe

Ikipe ya Rayon Sports izatangira imikino ya CECAFA Kagame Cup icakirana n’ikipe ya TP Mazembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Rayon Sports na TP Mazembe zombi zihuriye mu tsinda rya mbere zisangiye n’amakipe ya Atlabara yo muri Sudani y’Amajyepfo cyo kimwe na KMC yo muri Tanzania. Aya makipe yombi azahura ku wa 07 Nyakanga, mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda n’igice.

Bizaba ari nyuma y’umunsi umwe imikino ya CECAFA Kagame Cup itangiye, kuko iteganyijwe gutangira ku wa 06 Nyakanga 2019 aho kuba ku itariki ya 07.

Ku ikubitiro, ikipe ya Heegan FC yo Somalia izahura na Green Eagles yo muri Zambia, mbere y’uko APR FC icakirana na Proline yo muri Uganda. Iyi mikino yo mu tsinda C ifungura CECAFA izaba ku wa 06 Nyakanga, ikazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya Mukura VS na yo ihagarariye u Rwanda izamanuka mu kibuga ku wa 07 Nyakanga icakirana na Azam FC yo muri Tanzania inafite CECAFA Kagame Cup y’umwaka ushize. Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Huye guhera saa cyenda n’igice, nyuma y’uzahuza Bandari FC yo muri Kenya na KCCA yo muri Uganda.

Uko gahunda yose y’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 iteye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger