CECAFA Kagame Cup: Byasabye iminota 6 y’inyongera ngo Gor Mahia yigobotore LLB
Ikipe ya Gor Mahia isangiye itsinda na Rayon Sports mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rikomeje kubera i Dar Es Salaam, na yo yananiwe gutsinda umukino wayo wa kabiri inganya na Lydia Ludic Academique y’i Burundi ibitego 2-2.
Ni umukino wabereye kuri Stade y’igihugu ya Tanzania, ukaba wakurikiye uwo Rayon Sports na AS Ports banganyijemo 1-1.
Ikipe ya LLB yaherukaga gutsindwa na AS Ports yo muri Djibout ibitego 2-1, mu gihe Gor Mahia yaherukaga kunganya na Rayon Sports 2-2.
LLB ni yo yafunguye amazamu mbere ibifashijwemo na Alexis Kitenge, ku gitego yatsinze ku munota wa mbere w’umukino.
Gor Mahia yahise ikanguga, icana umuriro mu rwego rwo kureba niba yakwishyura iki gitego. Bidatinze ku munota wa gatandatu, Gor Mahia yahise yishyura iki gitego ibifashijwemo na Philemon Otieno.
Amakipe yombi yasubiye kuruhuka anganya igitego 1-1.
Amakipe yombi yagarutse mu kibuga asatirana cyane, areba ko yabona ibitego by’insinzi dore ko yose yari ku gitutu cyo kuba atarabashije gutsinda imikino yayo ibanza.
LLB yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 50 ibifashijwemo n’Umugande Dan Wagaruka, kiyiha kuyobora uyu mukino kugeza ku munota wa 90 w’umukino n’ubwo abakinnyi ba Gor Mahia bayotsaga igitutu buri kanya.
Kera kabaye ku munota wa 90+5′, Gor Mahia yishyuye iki gitego kuri Penaliti ibifashijwemo n’Umunyarwanda Jacques Tuyisenge wahise wuzuza ibitego 2 muri iyi mikino.
AS Ports yo muri Djibout ni yo iyoboye iri tsinda n’amanota 4, ikurikiwe na Gor Mahia ndetse na Rayon Sports zifite amanota 2, mu gihe LLB ari iya nyuma n’inota rimwe.