AmakuruImikino

CECAFA Kagame Cup: APR FC yanyagiye Dakadaha yigarurira icyizere cya 1/4

Ikipe ya APR FC yanyagiye Dakadaha yo muri Somalia ibitego 4-1, ikaba igomba gutegereza ibiva mu mukino  ugomba guhuza Vipers yo muri Uganda na Kator FC yo muri Sudan y’Amajyepfo kugira ngo ibone ticket ya 1/4 cy’irangiza cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup ikomeje kubera i Dar Es Salaam.

Ni umukino iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakinnye nyuma y’uko yari yatsinzwe imikino yayo y’itsinda ibanza. Umukino wa mbere yari yawutsinzwe na Singida United ibitego 2-1, uwa kabiri na wo iwutsindwa na Simba ibitego 2-1.

Ikipe ya Kadaha ni yo yafunguye amazamu, ku gitego cyatsinzwe kuri Coup Franc n’uwitwa Mustapha ku munota wa kane w’umukino.

APR FC yari yatangiranye imbaraga yahise ikora ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego, ku munota wa 11 Iranzi akishyura kuri koruneri, nyuma y’umupira yateye umuzamu akawugarura wageze mu rucundura.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakomeje gusatira bishoboka ngo irebe ko yabona ibindi bitego, dore ko yasabwaga byinshi kugira ngo byibura izazamuke nk’ikipe yatsinzwe ibitego bike.

Ku munota wa 13 iyi kipe yahise itsinda igitego cya kabiri ibifashijwemo na Rukkundo Denis, uyu musore yongera kuyibonera igitego cya gatatu ku munota wa 19 w’umukino.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka APR iri imbere n’ibitego 3-1.

Mu gice cya kabiri cy’umukino APR yakomeje gusatira, gusa Dakadaha na yo yacishagamo ikegera izamu rya APR FC.

APR FC yabonye igitego cya kane ku munota wa 76 w’umukino ibifashijwemo na Fiston Nkinzingabo watsindaga igitego cya 2 muri iri rushanwa.

Kugira ngo APR FC ikomeze muri 1/4 ni uko yasengera ko ikipe ya Kator FC yo muri Sudan y’Amajyepfo itsinda Vipers yo muri Uganda cyangwa bakanganya mu mukino bafitanye, kugira ngo izazamuke nk’ikipe yatsinzwe neza(Best Loser.)

Mu wundi mukino w’iri tsinda wabaye: Simba Sports Club na Singida United banganyije 1-1. Umunyarwanda Meddie Kagere ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Simba ku gitego cyo ku munota wa 15, Danny Lwanga yishyurira Singida ku wa 34.

Kagere Meddie ahanganye na myugariro wa Singida.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger