CECAFA Kagame Cup 2019: Rayon Sports yatangiye neza imbere ya TP Mazembe-AMAFOTO
Rayon Sports yari yiganjemo abakinnyi bashya baturutse muri APR FC ndetse inafite umutoza mushya waje mu igeragezwa, yatangiye imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 itsinda TP Mazembe yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Ni umukino wa mbere Rayon Sports yari ikinnye mu itsinda irimo, iri mu itsinda A ririmo andi makipe nka TP Mazembe (RDC), KMC (Tanzanie) na Atlabara (Sudani y’Epfo).
Umukino wahuje Rayon Sports na TP Mazembe warangiye ari igitego 1-0, ni igitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu ku munota wa 4 w’umukino ku mupira yari aherejwe na Iranzi Jean Claude uherutse kwirukanwa muri APR FC iyi kipe yambara ubururu n’umweru igahita imusinyisha.
Ku munota wa 20, umukino wabaye uhagazeho gato havurwa umukinnyi wa Rayon Sports, umunya-Ghana Commodore Olokwei waryamye mu kibuga hagati nyuma yo kugonga na mugenzi we wa TP Mazembe.
Mu gice cya mbere cy’umukino amakipe yombi yakinaga umukino wihuta ubona banyotewe no gutsinda ibitego ariko kirangira ari 1-0.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye Miche Mika wa TP Mazembe ahabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Mugheni Fabrice mu kibuga hagati. Ikosa rihanwa na Nshimiyimana Amran.
Rayon Sports yakoze impinduka ku munota wa 54, Iranzi Jean Claude avamo asimburwa na Sekamana Maxime , aba bose ni abakinnyi birukanwe muri APR FC bahita bajya muri mukeba.
Ku munota wa 59 w’umukino, Mazembe yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports ishaka kwishyura igitego ndetse ikaba yanatsinda umukino, Masengo Godet yahinduye imipira ibiri ku ruhande rwa TP Mazembe, uwa mbere utewe na Muleka ukurwaho n’abakinnyi ba Rayon Sports mu gihe undi wakuweho na Saidi n’ukuboko ariko umusifuzi avuga ko nta kosa ryabaye.
Ku munota wa 69 Rayon Sports yongeye gukora impinduka Nizeyimana Mirafa asimbura Commodore Olokwei .
Ku munota wa nyuma w’umukino, TP Mazembe yabonye uburyo bwo kwishyura iki gitego ariko biranga , Masengo Godet yarenguye umupira mu izamu, Kimenyi Yves asohoka nabi ntiyawufata, Owe na Zatu bashatse kuwushyira mu izamu birangiye ugiye hejuru umukino urangira bikiri 1-0
Muri uyu mukino umunyezamu wa Rayon Sports, Kimenyi Yves yahawe ikarita y’umuhondo kubera gushaka gutinza umukino n’ubwo we yavugaga ko yababaye.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye KMC yo muri Tanzanie inganyije na Atlabara yo muri Sudani y’Epfo igitego 1-1, bivuze ko Rayon Sports ihise iyobora iri tsinda.
Kuri stade ya Huye kandi hari habereye umukino warangiye Azam FC itsinze Mukura VS 1-0, ni igitego cyatsinzwe na Iddi Selemani ku munota wa 77.
Iri tsinda rizagaruka mu kibuga ku wa Kabiri, aho Rayon Sports izakina na Atlabara guhera saa 19:00 mu mukino uzakurikira uzaba wahuje KMC na TP Mazembe.
Rayon Sports yari yabanje mu kibuga Kimenyi Yves, Iragire Saidi, Rugwiro Herve, Iradukunda Eric Radu,, Rutanga Eric (c), Nshimiyimana Amran, Mugheni Kakule Fabrice, Comodore Olokwei, Ciza Hussein, Iranzi Jean Claude na Ulimwengu Jules.
Ku rundi ruhande TP Mazembe yari yabanjemo , Bakula-Ulunde Aime, Rainford Kalaba (c), Masengo Godet, Zola-Kiaku Arsene, Mwape Tandi, Mwondeko Zatu, Sinkala Nathan, Tshibango Tshikuna, Miche Mika, Muleka Jackson na Likonza Glody.
Amwe mu mafoto y’umukino wa Mukura na Azam