CECAFA Kagame Cup 2019: APR FC yatsinze Green Eagles iyobora itsinda
Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 yakomereje kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo hakinwa imikino ya kabiri yo mu itsinda APR FC iherereyemo.
Ni Itsinda C (Kigali) ririmo APR FC (u Rwanda), Proline FC (Uganda), Green Eagles (Zambie), Heegan FC (Somalie).
Umukino watangiye saa 15:30 wari wahuje Green Eagles yo muri Zambia na APR FC watangiye APR FC ariyo isatira izamu ariko igahusha uburyo bwinshi bw’ibitego.
Ku munota wa 45 w’igice cya mbere APR FC yokeje igitutu Green Eagles, Sugira Ernest na Byiringiro Lague bateye amashoti mu izamu ariko umunyezamu Sebastian Mwange wa Green Eagles abyitwaramo neza ayakuramo igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi akinira mu kubuga hagati ariko biza guhinduka ku munota wa 60 w’umukino, Ombolenga yahinduye umupira mu izamu usanga abakinnyi benshi mu rubuga rwamahina maze abakinnyi ba Green Eagles ntibumvikana bitsinda igitego.
Ku munota wa 70 APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ariko Byiringiro Lague ananirwa gutsinda yari asigaye wenyine imbere y’izamu.
Muri uyu mukino nta kipe yarushije indi ku buryo bugaragara icyakora APR FC niyo yageze imbere y’izamu rya Green Eagles kenshi ariko ba rutahizamu bayo ntibabasha gutsinda ibindi bitego umukino urangira ari 0-1.
APR FC niyo iyoboye itsinda C n’amanota 6, mu gihe Proline FC na Green Eagles banganya amanota 3 na ho Heegan FC ifite 0.
APR FC yari yabanje mu kibuga umunyezamu Rwabugiri Omar wavuye muri Mukura VS, Ombolenga Fitina, Mutsinzi Ange wavuye muri Rayon Sports, Manzi Thierry wavuye muri Rayon Sports akaba ari na kapiteni, Imanishimwe Emmanuel , Niyonzima Ally, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel na we wavuye muri Rayon Sports, Butera Andrew,Byiringiro Lague na Sugira Ernest.
Green Eagles yo yari yabanjemo Sebastian Mwamge(GK), Samson Manyepa, Michael Mweya, Borface Sinzu, Gift Wamundila, Ceasar Haakaluba, Amit Shamende, Mukabanga Siambombe, Kennedy Musonda, Tapson Kaseba na Spencer Sautti.
Ni mu gihe abanya-Somalia aribo basifuye uyu mukino bayobowe na Hassan Hagi wari mu kibuga hagati .