CECAFA: Ethiopia yatsinze Kenya, iyiheza ku mwanya wa nyuma
Umukino wa CECAFA y’abari n’abategarugori wahuzaga ikipe y’igihugu ya Ethiopia n’iya Kenya, warangiye abanya Ethiopiakazi batsinze abanya Kenyakazi igitego 1-0 babagumisha ku mwanya wa nyuma muri iyi mikino ikomeje kubera i Kigali.
Ethiopia yaje gukina uyu mukino ifite morali yo ku rwego rwo hejuru, nyuma yo gutsinda Amavubi y’u Rwanda ibitego 3-0 mu mukino wabaye ku wa mbere.
Iyi Kenya yo yaherukaga kugwa miswi ya 1-1 na Tanzania, mu mukino wabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.
Igitego cya Meselu Abera Tesfamariam ku munota wa 30 w’umukino ni cyo cyahesheje ikipe ya Ethiopia kwegukana amanota atatu inahita igira amanota 6 muri iyi mikino iganya na Uganda Cranes.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Ethiopia iri imbere n’igitego 1-0.
Abanya Kenya bagerageje ibishoboka byose mu gice cya kabiri ngo babe bakwishyura iki gitego, gusa Ethiopia irinda izamu kugeza ku munota wa nyuma, n’ubwo na yo yacishagamo ikotsa igitutu izamu rya Kenya ishaka igitego cya 2.
Iyi Uganda kandi ubu tuvugana irimo gucakirana n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, mu mukino umaze iminota 4 utangiye.
Ikipe y’igihugu ya Kenya yakomeje kuguma ku mwanya wa nyuma muri iyi mikino n’inota rimwe ryonyine, nyuma y’imikino itatu yose imaze gukina.