CECAFA: APR FC yagaragaje abakinnyi 20 izifashisha batarimo Muhadjiri
APR FC yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 20 izifashisha mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, ni urutonde rutariho rutahizamu Hakizimana Muhadjiri ufata indege muri iri joro yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gukinayo.
Uyu musore aherutse gutangaza ko CECAFA ari ryo rushanwa rya nyuma agiye gukina muri APR FC agahita ajya gukina hanze y’u Rwanda, gusa ntiyavugaga aho agiye gukina.
Nk’uko umuvugizi wa APR FC abivuga, uyu musore byari biteganyijwe ko yerekeza muri AS Vita Club biza gupfa ku munota wa nyuma kuko iyi kipe yakomeje gutinda, ngo haje kuboneka indi kipe yitwa Emirates FC yo mujyi wa Dubai akaba ari yo agiye kwerekezamo.
Bivugwa ko yaguzwe ibihumbi 300 by’amadorari, akaba agiye gukora ikizamini cy’ubuzima akazagaruka mu Rwanda ku wa Kabiri ariko ntazakina CECAFA.
Uru rutonde rw’abakinnyi 20 APR FC izifashisha muri CECAFA Kagame Cup izatangira ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, ruriho abakinnyi bose iyi kipe iheruka kugura uretse umunyezamu Hertier wavuye muri Marines, Yunusu na Gile bazamuwe mu ikipe nkuru.
Dore abakinnyi 20 APR FC izifashisha
Abanyezamu: Rwabugiri Umar, Ntwari Fiacre
Ba Myugariro: Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Rwabuhihi Aime Placide, Niyigena Clement, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel na Niyomugabo Claude
Abakina hagati: Niyonzima Olivier Sefu, Nkomezi Alex, Mushimiyimana Mohamed, Butera Andrew, Niyonzima Ally, Ishimwe Kevin na Manishimwe Djabel
Ba rutahizamu: Sugira Ernest, Usengimana Dany, Byirinjiro Lague na Nizeyimana Djuma