Imikino

CECAFA 2017: Urwanda rwakiriwe nabi na Kenya kuko yatangiye irutsinda

Ikipe y’igihugu ya Kenya itangiye neza CECAFA itsinda ikipe y’u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa CECAFA Senior Challenge Cup, yatangiye kuri iki cyumweru mu gihugu cya Kenya.

Amavubi yarushwaga na Kenya yatsinzwe ibitego 2-0 n’ikipe ya Harambe Stars byose byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino.

Rutahizamu Massoud Djuma watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Kenya, yafunguye amazamu kuri penaliti ku munota wa 24 kuri penaliti. Ni inyuma y’ikosa ryakozwe na Kayumba Soter mu rubuga rw’amahina, akiniye nabi umukinnyi Atudo.

Ikipe ya Kenya yakomezaga kotsa igitutu bigaragara ikipe y’u Rwanda yakomeje kubona amahirwe menshi, ariko bagasanga Ndayishimiye Eric Bakame ahagaze neza.

Massoud Djuma yari kuba yatsinze igitego cya 2 ku munota wa 36 ku mupira wari uhinduwe na Whyvonne Isuza, ariko Bakame awumukura ku mutwe.

Isuza wari wakomeje kugora ikipe y’u Rwanda yaje guhereza neza mugenzi we bakinana mu ikipe ya AFC Leopards Otieno Duncan atsinda igitego cyiza cyane ari muri metero nka 30.

U Rwanda rwaje kubona ikarita y’umutuku ku munota wa 55 ku ikosa rya 2 Kayumba Soter yari akoze.

Umutoza Antoine Hey yakoze impindka yinjiza mu kibuga Muhadjili Hakizimana, Maxime Sekamana na Nshuti Innocent atangira kotsa igitutu Kenya, ariko ntiyabona igitego na kimwe.

Uyu mukino waberaga kuri Bukhungu Stadium iherereye Kakamega, warangiye ari ibitego 2 bya Kenya, u Rwanda nta gitego rubonye.

Amavubi ari mu itsinda rya 1 hamwe na Kenya, Tanzania, Libya na Zanzibar. Aragaruka mu kibuga kuri uyu wa kabiri, akina n’ikipe ya Zanzibar ku i saa saba zo mu Rwanda.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Kenya: Patrick Matasi (GK)Joackins Atudo, Wesley Onguso, Musa Mohamed, Dennis Sikhayi, Duncun Otieno, Patillah Omotto, Whyvonne Isuza, George Odhiambo, Masoud Juma, Samuel Onyango.

Rwanda : Ndayishimiye Eric (GK), Thiery Manzi, Faustin Usengimana, Soter Kayumba, Eric Rutanga, Eric Tiradukunda, Yanick Mukunzi, Djihad Bizimana, Biramahire Abedy, Justin Mico, Manishimwe Djabel.

Abasimbura ba Kenya:

Boniface Oluoch, Gabriel Andika, Said Tsuma, Chrispin Oduor, Wellingtone Ochieng, Vincent Oburu, Charles Momanyi, Isaak Kipyegon, Earnest Wendo, Bernard Ochieng, Kepha Aswani, Ovella Ochieng

Abasimbura b’u Rwanda:

Nzaroka Marcel (GK), Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Sekamana Matume, Niyonzima Ally, Mbugu, Imanishimwe Emmanuel, Hakizimana Muhadjiri, Innocent Ushuji, Oliver Niyozina Amran, Omborenga Fitina.

Credit: Jean Luc

Twitter
WhatsApp
FbMessenger