Cardinal Ambongo yibasiye u Rwanda mu gitambo cya Misa agira icyo asaba Papa Francis
Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika i Kinshasa Cardinal Fridolin Ambongo yasabye Papa Francis ko yakwinjira mu kibazo cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo asanga intambara irimo idahagaritswe mu maguru mashya yateza ikiza kidasanzwe.
Ibi yabitangarije mu gitambo cya Misa yatuye muri Diyosezi ayoboye kuwa 3 Nyakanga 2022.Muri iki gitambo Cardinal Ambongo yasabye ko Papa Francis ko yafasha Tshisekedi muri gahunda igamije guturana n’abaturanyi be amahoro.
Yagize ati:”Dukeneye kwimakaza amahoro n’abaturanyi bacu by’umwihariko u Rwanda rurema rukanatera inkunga umutwe wa 23.”
Cardinal Ambongo yakomeje yerekana ko Tshisekedi akora ibishoboka byose ngo ikibazo igihugu cye avuga ko cyashowemo n’u Rwanda gikemuke mu mahoro hakoreshejwe inzira za Politiki na Dipolomasi.Ati“Dukeneye kuvanaho urujijo rwatejwe n’Abatutsi bo mu Rwanda, hano muri Congo hari Abatutsi benshi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Aba bafite uburenganzira kandi barindwa nk’abaturage bandi. Ntabwo amoko yigeze aba ikibazo mu Banyekongo. Ikibazo cyacu ni umutungo kamere”
Iyi Misa yayobowe na Ambongo yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru barimo, Minisitiri w’Intebe Jean-Michel Sama Lukonde, Minisitiri w’Itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya, Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite Christophe Mboso na Modeste Bahati uyobora Sena y’iki gihugu.