Canada:Perezida Kagame yageze i Québec aho yitabiriye inama y’ibihugu bikize ku Isi (G7)
Perezida Paul Kagame akaba n’umukuru w’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yitabiriye inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi bizwi nka G7 igiye kubera i Québec muri Canada ku nshuro ya 44.
Iyi nama ihuje abayobozi batandukanye baturutse mu mpande zose z’Isi , ibihugu bigize G7 birimo ; Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mwaka, iri huriro riribanda ku kubaka ubuzima buzira umuze n’iterambere mu miryango, no kubungabunga inyanja n’inkombe zazo.
RFI yo ivuga ko u Rwanda rwatumiwe nk’urugero rw’igihugu cyihuta mu iterambere nyuma ya Jenoside, igihugu igfite ijambo (influence) muri Africa ndetse n’umuyobozi wacyo ubu akaba ari we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
G7 iyo yateranye birasanzwe ko itumira bimwe mu bihugu bitari muri yo ngo bagure ibiganiro byabo ku ngingo zirenze izibahuza gusa nk’ibihugu bikize. Ibihugu byatumiwe muri iyi nama ni Rwanda , Afurika y’Epfo, Kenya, Senegal, Seychelles, Haiti, Jamaica, Argentina, Vietnam, Bangladesh na Norvège. Abandi bashyitsi batumiwe barimo Abakuru b’imiryango mpuzamahanga nka Loni, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Banki y’Isi ndetse n’Umuryango w’Ubufatanye mu by’Ubukungu n’Iterambere (OECD) .
Perezida Kagame akigera i Québec yabanje guhura na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta bitaba biteganyijwe ko kuri uyu mugoroba, Perezida Kagame arakirwa na Minisitiri w’Intebe wa Quebec , Philippe Couillard, anitabire isangira ryateguwe na Guverineri Jenerali wa Canada. Julie Payette.