AmakuruPolitiki

Canada yatangiye gukurikiza itegeko ryemerera abaturage kunywa urumogi

Muri Canada hashimangiwe itegeko ryemerera abaturage baho gukoresha urumogi ku mugaragaro, ibi bikaba byemejwe kugira ngo bazajye barwifashisha mu buzima bwa buri munsi cyane cyane mu bikorwa byo kwishimisha.

Canada yemeje iri tegeko ndetse rihita ritangira no gushyirwa mu bikorwa, nyuma ya Uruguay yabimburiye ibindi bihugu ku Isi, guha ubwisanzure abaturage bwo gutunga no gukoresha urumogi.

Nyuma y’uko byemejwe ko urumogi rwemewe, abaturage bahise batangira gufungura amaduka ndetse n’amasoko agurisha urumogi mu buryo bwemewe nta rwikekwe.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo isoko ry’urumogi ryo ku rwego rw’igihugu ryatangiye gukora ahagana mu masaha ya n’ijoro, n’ubwo ubuyobozi butigeze butangaza uko hazirindwa ingaruka zishobora guterwa na rwo ku buzima, ku iyubahirizwa ry’amategeko no ku mutekano muri iki gihugu.

Gukoresha urumogi mu buvuzi byari bisanzwe byemewe n’amategeko ya Canada guhera mu mwaka wa 2001.

Ian Power, wagaragaye atonze umurongo kugira ngo agure urumogi, mu gicuku cy’ijoro rishyira kuwa Gatatu ahagana mu ma saa munane z’ijoro, yavuze ko na we yanditse amateka yo kuba umuntu wa mbere uguze urumogi mu buryo bwemewe n’amategeko.

Hagati aho impungenge zikomeje kuba nyinshi mu buryo polisi izajya ihangana n’abaturage basinze, abashoferi batwaye ibinyabiziga basinze ndetse n’abamwe mu bayobozi bazakoresha urumogi bagateshuka ku nshingano za bo.

Canada ibaye igihugu cya kabiri gihaye uburenganzira abaturage bacyo gukoresha no gutunga urumogi gikurikiye Uruguay imaze igihe ikuyeho itegeko rihana umuntu wakoresheje cyangwa ucuruza urumogi.

Guha abaturage ba cana uburenganzira bwo gukoresha urumogi ku mugaragaro, bigezweho byuzuza ibyo minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau, yari yarabasezeranyije ubwo yiyamamazaga mu mwaka wa 2015.

Icyo gihe yavuze ko amategeko ya Canada ahana abanywa urumogi amaze imyaka igera ku 100 ntacyo yagezeho, avuga ko kubaho kwayo bitabujije abaturage ba Canada gukomeza kuba bamwe mu banywa urumogi cyane ku Isi bityo ko akwiye kuvaho.

N’ubwo hemejwe ku mugaragaro iri koreshwa ry’urumogi, abana bataruzuza imyaka y’ubukure ntibemerewe kurukoresha bivugwa ko bo bakiri munsi y’iri tegeko rihana uwakoresheje ibiyobyabwenge mu buryo butemewe.

Canada irateganya kuzajya yinjiza buri mwaka miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika z’inyungu mu misoro ivuye mu gucuruza urumogi.

Bamwe mu baturage bahise batangira kurangura amagrama y’urumogi
Abaturage bahise bajya gutonda umurongo ahacururizwa iki kiyobya bwenge
Ibyishyimo byari byose mu Mijyi itandukanye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger