Amakuru

Canada: Iraswa rya Erixon Kabera ryahagurukije Abanyarwanda baba muri iki gihugu

Urupfu rw’umunyarwanda Erixon Kabera wabaga mu gihugu cya Canada, ari naho yarasiwe na polisi y’iki gihugu, rwatumye Abanyarwanda bahaba bategura urugendo rwo mu mahoro rugamije gusabira ubutabera nyakwigendera uherutse kwitaba Imana.

Erixon Kabera w’imyaka 43 yapfuye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024, agwa mu mujyi wa Hamilton nyuma yo kuraswa na polisi yo muri uwo mujyi.

Inzego z’umutekano zabanje gutangaza ko yarashwe nyuma yo gushaka guhangana na polisi bituma araswa arapfa ariko nyuma inzego z’iperereza zatangaje ko Kabera nta mbunda yari afite kandi ko atigeze arwanya abapolisi.

Umuryango wa Erixon Kabera wari umaze imyaka 20 muri Canada wasabye ubuyobozi bw’iki gihugu ko wahabwa ubutabera, gushyira umucyo ku ntandaro y’urupfu rwe ndetse no kugaragaza ibyabaye mbere y’iraswa rye.

Umugore we, Lydia Nimbeshaho, yashimangiye ko nubwo hari amakuru bataramenya akiri mu iperereza arimo n’umuntu bivugwa ko yahamagaye polisi avuga ko Kabera afite intwaro, ariko ko urebye uko yishwe ari ibya kinyamaswa.

Ati “Ntituramenya uwo muntu wahamagaye polisi. Hari amakuru menshi tudafite akiri mu iperereza, ariko ikigaragara bamurashe bamuturutse imbere abareba, ubwabo bavuze ko atigeze abarasa. Njyewe naramubonye mbere y’uko umwuka umushiramo burundu, uburyo bamwishemo, bamwishe nk’inyamaswa.”

Abanyarwanda batuye muri Canada batangaje ko ku wa 14 Ugushyingo 2024 guhera 6:00 z’umugoroba bazahurira ahazwi nka Hamilton City Hall bagakora urugendo rw’amahoro rwiswe ‘Justice for Erixon Kabera’ cyangwa ubutabera kuri Kabera.

Ni urugendo rw’amahoro rugamije kwibuka Erixon Kabera no gusaba ko habaho ubutabera kuri we.

Uretse urwo rugendo rwateguwe ariko hari n’igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha umuryango wa Erixon Kabera ku bijyanye no gushyingura ndetse no guharanira kubona ubutabera.

Inkuru yabanje

Polisi ya Canada yarashe Umunyarwanda ahasiga ubuzima

Twitter
WhatsApp
FbMessenger