Cameroon: Inkangu yahitanye abarenga 40, abandi baracyashakishwa
Imvura nyinshi yaguye mu gace ka Gouatchié mu ntara ya Bafoussam muri Cameroon ku wa 29 Ukwakira 2019, yatumye inkangu icika ku musozi itwara ubuzima bw’ abantu 42, abandi kugeza ubu ntibaraboneka.
Africanews dukesha aya makuru ivuga ko ababuze bagera muri 30, mu gihe abakomeretse babarirwa muri 70 harimo 6 bakomeretse bikabije. . Amazu agera muri 20 ni yo yasenywe n’iriduka ry’uyu musozi.
Nzokewe Tanyi, umubyeyi w’imyaka 61yabwiye avuga ko agishakisha abana be batatu na nyirarume.. Kugeza ubu Ababuze bari gushakishwa ku bufatanye bw’abaturage n’abasirikare boherejwe gutabara.
Perezida Paul Biya wa Cameroon yihanganishije imiryango yahuye n’ibyago, yohereza Minisiteri wo kwegereza ubuyobozi abaturage n’iterambere, George Elanga aho byabereye maze yemera gutanga ubufasha bw’asaga miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda.