Calvin Harris ari mu bukangurambaga bwo kurwanya imiheha ya Plastike
Calvin Harris umunyerewe nka Dj cg uvangumuziki Ku bufatanye na Hakkasan Group bagiye gufatanya mu bukangurambaga bwo kurwanya imiheha ya Plastike muri Amerika.
Hakkasa Group ifite utubari , amarestora n’utubyiniro hiraya no hino ku Isi cyane cyane mu mugi wa Las Vegas yafatanije na Calvin Harris muri ubu bukangurambaga bwo guca imiheha ya plastiki bihereye muri utwo tubyiniro n’amarestora bya Hakkasan Group.
Calvin Harris wamrnyekanye mu ndirimbo nka “This Is What You Came For” yakoranye na Rihanna, “How Deep Is Your Love”, “Summer ” , “One Kiss” n’izindi nyinshi.
Calvin Harris yashimiye Hakkasan Group yamaze gutera intambwe ikomeye yo guca iyi miheha ndetse akaba anashishikariza ba nyir’utubyiniro n’amaresitora hirya no hino ku Isi kwitabira iyi gahunda yahindura byinshi ku mibereho y’abatuye isi
Umuyobozi wa Hakkasan Group Nick McCabe yavuze ko banezezwa no gukorana na Calvin Harris muri ubu bukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije .
Iyi politike yo guca ibikoresho bya Plastike ije mu gihe ubwiyongere bwa plastiki ari ikibazo gihangayikishije Isi yose, ndetse n’u Rwanda rukaba rwarateye intabwe yo gufata ingamba zo kugabanya plastiki bahereye ku macupa y’amazi.
Mu bushakashatsi bwakozwe bwerekana ko imiheha ya plastiki igera kuri miliyoni 500 ikoreshwa muri Amerika buri munsi igahita ijugunywa kandi ngo imyinshi birangira igiye mu nyanja cyangwa andi mazi yororerwamo amafi aribwa n’abantu. Plastiki mu nyajya igabanya amahirwe y’ukubaho kw’ibinyabuzima byo mu mazi.