Imikino

CAF yiteguye gusenya imiziririzo yose ku bw’umupira w’abari n’abategarugori

Bwa mbere mu mateka, Inama nyafurika yita ku iterambere ry’umupira w’amaguru ku bari n’abategarugori yashojwe abayitabiriye bishimira intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’umupira w’abari n’abategarugori.

Iyi nama yaberaga mu gihugu cya Maroc yafunze imiryango kuri uyu wa gatatu hamurikwa imyanzuronama irindwi yayifatiwemo harimo gushyiraho amarushanwa, tekiniki, imenyekanishabikorwa, itangazamakuru, imiyoborere, iterambere ndetse n’abafatanyabikorwa.

Asoza iyi nama ku mugaragaro, Perezida wa CAF Ahmad Ahmad yavuze ko imyanzuro yafatiwe muri iyi nama igomba gusuzumwa n’ishami rishinzwe umupira w’abari n’abategarugori muri CAF, nyuma ubunyamabanga bwa CAF bukazayishyira mu bikorwa.

“Ibyo mwaganiriyeho byose muri iyi minsi ibiri, ibyo mwifuje, ibyo mwasabye n’ibyo mwifuje ko byavugururwa ni byo bizashingirwaho mu busesenguzi buzakorwa n’ishami ryita ku mupira w’abagore ryamaze gushyirwaho.

“Nababwiye ko ndi umugabo wishima kandi unyurwa. Nishimiye ibyo twagezeho muri iyi nama ya mbere, kandi nyuzwe n’ibyo twagezeho birenze ibyo twateganyaga.”

Perezida Ahmad yanavuze ko CAF yiteguye gusenya imiziririzo yose ku bw’iterambere ry’umupira w’abari n’abategarugori ku mugabane wa Afurika.

“Mu ijambo rifungura iyi nama navuze ko tuzasenya imiziririzo yose kugira ngo duteze imbere umupira w’abari n’abategarugori muri Afurika mu gihe bibaye ngombwa. Ku bw’inshingano zacu z’ikirenga rero, ni ngombwa ko twubahiriza amasezerano dushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe hano uyu munsi.

“Ndababwiza ukuri ko ndi umuyobozi ugomba gukora igishoboka cyose ngo ingamba zose zafashwe zishyirwe mu bikorwa.”

Perezida wa CAF kandi yavuze ko yiteguye gufatanya na za leta zo ku mugabane wa Afurika kugira ngo umupira w’amaguru urusheho gutera imbere mu bari n’abategarugori, ku buryo wanazaba igikoresho cy’ubukungu, umuco n’imibereho myiza.

Iyi nama y’iminsi 2 yita ku iterambere ry’umupira w’amaguru ku bari n’abategarugori yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bayobora umupira w’amaguru muri Afurika. Yarimo kandi n’umunyamabanga mukuru wa FIFA Madame Fatma Samoura ndetse na Madame wa perezida wa Liberia Clar Weah watowe na CAF nka Amassadrice w’umupira w’amaguru ku abari n’abategarugori muri Afurika.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger