AmakuruImikino

CAF yaciye amande ishyirahamwe ry ‘umupira w’amaguru i Burundi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yaciye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Burundi, FFB, amande angana n’ibihumbi 10 by’amadolari bitewe no kurenga ku mabwiriza yayo.

CAF mu ibaruwa yandikiye FFB ivuga ko Televiziyo y’iki gihugu yerekanye umukino wahuje u Burundi na Gabon itabiherewe uburenganzira.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2019, u Burundi bunganya na Gabon igitego 1-1 ndetse buhita bubona itike yo gukina CAN 2019 ku nshuro ya mbere mu mateka yabwo.

Ibaruwa CAF yandikiye FFB ku munsi wo kucyumweru igira iti “Turabamenyesha ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi ritubahirije amategeko ya CAF ku mukino w’umunsi wa gatandatu w’amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2019 izabera mu Misiri. Ahabaye amakosa akurikira: RTNB yo mu Burundi yerekanye uyu mukino ibinyujije kuri Startimes na CANAL+ INTL, nta burenganzira bwa CAF ifite, bityo mukaba muciwe amande angana n’ibihumbi 10$.”

Umuyobozi w’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi Honorable Révérien Ndikuriyo yavuze ko nka FFB, ntako batari bagize ngo birinde amakosa nk’aya. Aho asanga ababigizemo uruhare aribo bagomba kwishyura aya mafaranga baciwe na CAF.

“Kubera ibyo, dusabye ababishinzwe gukora iperereza ku bijyanye n’uburyo RTNB yerekanye uwo mukino. Abazaba babifitemo uruhare bose nibo bazariha ayo mafaranga. FFB ntacyo itari yakoze kugira ngo Camera zose ntihagire n’imwe ifata amashushuo mu kibuga uretse iza AZAM TV.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger